Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Léon XIV, yasabye inzego z’ubuyobozi gukoresha imbaraga zose mu kubohora abanyeshuri n’abarimu bashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro muri Nigeria.
Yabitangaje kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025 mu gitambo cya Misa yaturiye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, aho yagaragaje agahinda yatewe no kumva inkuru y’ishimutwa ry’abantu barimo abapadiri, abakirisitu n’abanyeshuri, muri Nigeria no muri Cameroun.
Yagize ati: “Nababajwe cyane n’ishimutwa ry’abana b’abahungu n’abakobwa, hamwe n’imiryango yabo iri mu gahinda. Nsabye by’umwihariko ko aba bashimuswe barekurwa ako kanya.”
Papa Léon XIV yasabye ubuyobozi bwa Nigeria n’inzego bireba kugira uruhare mu kwihutisha igikorwa cyo kubohora aba bantu, bagasubizwa mu miryango yabo amahoro.
Abashimuswe ni 315 barimo abanyeshuri 302 n’abarimu 13, bose bagiye bavanywe ku ishuri aho bigaga, mu gace kamaze igihe karigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Uyu mushumba yavuze ko ari inshingano ya buri muyobozi kurengera ubuzima, uburenganzira n’umutekano w’abaturage, by’umwihariko urubyiruko, rukwiye kubaho mu mahoro no kwiga nta bwoba.
Yashimangiye ko Kiliziya izakomeza gusabira aba bantu no kotsa igitutu inzego zirebwa n’iki kibazo, kugeza igihe bazarekurerwa.


