Papa Léon XIV yanenze bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko ibihugu by’i Burayi bikomeje kugana habi bigizwemo uruhare n’abayobozi babyo b’ibigwari.
Trump kandi yashinje ubutegetsi bw’i Burayi kudashobora kugira uruhare rukomeye mu guhagarika intambara ya Ukraine, ibi bikaba byateje impaka ndende.
Mu kiganiro Papa Léon XIV yagiranye na Politico, yatangaje ko kugerageza gushaka umuti w’amahoro wa Ukraine uheje u Burayi bidafatika, kuko ibihugu by’uwo mugabane bifite inshingano yo kuba mu birebana n’ubwirinzi n’umutekano w’ahazaza.
Papa Léon XIV yasaga n’usubiza ibyavuzwe na Trump. Mu kiganiro yagiranye na Politico yashimangiye ko abayobozi benshi b’i Burayi ari bigwari kandi bafite intege nke Kandi ko bashyira imbere gushaka kumera neza muri politiki aho gukora iby’ingenzi.
Agaruka ku biganiro by’amahoro ku ntambara ya Ukraine, Trump yavuze ko abayobozi b’i Burayi bivugira cyane bityo ko nta buryo bunoze bwo gukemura ikibazo bafite.
U Burayi kugeza ubu bwagiye bunyuranya n’ibitekerezo by’u Burusiya mu kurangiza intambara.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umujyanama wa Perezida w’u Burusiya, Yury Ushakov, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’u Burayi barushaho gusubiza ibintu irudubi, basaba ibyo Moscow idashobora kwemera.
Nubwo bimeze bityo, Washington irimo kotsa igitutu Kyiv ngo yihutishe ibiganiro byo kugera ku masezerano y’amahoro n’u Burusiya. Financial Times iherutse gutangaza ko intumwa za Trump zasabye Perezida Volodymyr Zelenskyy gutanga igisubizo vuba, hagamijwe ko amasezerano yaba yabonetse mbere ya Noheli.


