Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yavuze ko intambara atari igisubizo kirambye ku makimbirane hagati y’abatuye Isi ahubwo ko ziteza mwene muntu akaga gakomeye ndetse n’imfu zikabije bikarushaho kongera ibibazo aho kubikemura.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X, yagize ati: “Intambara ntabwo ikemura ibibazo; mu buryo bunyuranye, irabyongerera imbaraga kandi ikanakomeretsa cyane amateka y’abantu, bifata ibisekuru kugirango bikire. Nta ntwaro yitwaje intwaro ishobora kwishyura ububabare bw’ababyeyi, ubwoba bw’abana, cyangwa ejo hazaza hibwe. Dipolomasi icecekeshe intwaro! Amahanga agaragaze ejo hazaza himakaza imirimo y’amahoro, barwanye urugomo n’amakimbirane bimena amaraso.”
Ubu butumwa bwatanzwe na Papa Leo XIV ejo ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 i Vatican ubwo yasomaga misa akagaruka ku ntambara ziri kubera mu Burasirazuba bwo hagati harimo ihuje Israel na Iran ndetse n’indi Israel ihanganyemo n’umutwe witwa uw’iterabwoba wa Hamas ubarizwa muri Palestine hakaniyongeraho Hezbollah yo muri Liban.
Izi ntambara ziri guhindura isura ndetse zigatera benshi ubwoba, ziyongera ku zindi zikomeye zirimo ihuje u Burusiya na Ukraine, hakaba iyo muri Sudan, iyo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo n’izindi zikomeje hirya no hino mu bihugu bitandukanye.
