Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro na Jean Paul Ntagara wiyita Minisitiri w’Intebe muri iyo Leta, batangije umuhango bavuga ko ugamije gushyiraho za Komine muri Leta yabo ya baringa ibarizwa mu buhungiro.
Muri uyu muhango wabere kuri Channel ye ya YouTube, Padiri Nahimana ari kumwe n’abaminisitiri be bagize Guverinoma ya baringa kuko itemewe n’amategeko yaba ay’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, bavuze ko bagiye gusubizaho amakomini nk’uko byahoze mbere ya 1994 mu rwego rwo kugirango barusheho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.
Nk’uko bisanzwe, uyu muhango wa Padiri Nahimana Thomas n’abambari be barimo Jean Paul Ntagara, wumvikanyemo amagambo y’urwango ashingiye ku macakubiri, aho bita abanyarwanda bahunze mu 1959 “Abavantara” bagamije kubambura ubunyarwanda nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Mu gihe kuri ubu u Rwanda rugizwe n’Intara, Uturere, Imirenge, Utugari, Imidugudu n’Isibo mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi, haribazwa aho amakomini ya Padiri Nahimana azakorera mu gihe we na Guverinoma ye bibera ku Mugabane w’Uburayi na Amerika.
Benshi bakaba bahera kuri ibi bemeza ko ibisazi bya Padiri Nahimana Thomas bikomeje gufata indi ntera nk’uko nawe ubwe, aheruka kubyivugira ko akeneye abasazi 1000 bameze nkawe bazamufasha gufata Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda.