Padiri Jean Claude Buhanga wari Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021 azize impanuka.
Mu itangazo ribika nyakwigendera ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi Gatolika ya Butare, rigashyirwaho umukono n’Umushumba wayo, Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, rigaragaza ko uyu wihaye Imana yaguye mu mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021, rikaba rivuga ko igihe azashyingurirwa kizatangazwa nyuma.

Padiri Jean Claude, yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyahinda, muri Diocèse Gatolika ya Butare.
Iyi mpanuka yahitanye Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda, Jean Claude Buhanga, yabereye ahitwa i Ndago, mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ku muhanda mushya wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini uri kubakwa. Igikamyo cy’Abashinwa bubaka uyu muhanda cyari gipakiye umucanga kikaba cyubaraye hejuru y’ivatiri yari atwaye ubwo yari mu nzira yerekeza ku Munini gusura umuryango we.


7 comments
Yooooo!!! Ruhukira mu mahoro mubyeyi wacu !! Ni ukuri Nyagasani Imana agutuze mu mahoro kandi umurimo mwiza wakoze uragira neza ubushyo waragijwe uzawuhemberwe.
Imana imwakire mubayo
Rurema yagukunze kuturusha none atwaye umugaragu we !!! Tuzagusangayo kandi ukomeze kuruhukira mu mahoro !!!
Imana imwakire mubahire bayo
Uyu mupadiri rwose agiye akiri muto kandi mu bigaragara yari akunzwe !!!
Iki gikamyo cyamusagarariye rwose !!!
RIP Padiri Claude
Imana imwakire mubayo