Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

Nyanza: Ku nshuro ya 29 bibutse Umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 20 Mata 1994, tariki 20 Mata 2023, imyaka 29 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe azizwa ubwoko atihaye. Tariki nk’iyi akaba yibukwa by’umwihariko aho igikorwa cyo kumwibuka cyabimburiwe na Misa yabereye mu Rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza, ihumuje umuryango we, inshuti n’abayobozi batandukanye bakomereza aho ashyinguye i Mwima, bashyira indabo ku musezero aho aruhukiye ndetse bahavugira n’isengesho.

Ubwo bari mu Rukari ahakomereje gahunda, mu ijambo ry’ikaze, Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Umwamikazi Rosalie Gicanda, anashima Leta y’u Rwanda kuba yarashyiriyeho abanyarwanda uburyo bwo kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye by’umwihariko ko hashyizweho ‘Umusezero’ wibukirwaho abami bahatabarijwe, barimo n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928. Muri Mutarama 1942 yashakanye n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959. Agamije kuzimanganya burundu amateka y’Ubwami mu Rwanda, mu mwaka wa 1963, Perezida Kayibanda yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda ajya gutura i Butare

Tariki 20 Mata 1994, itsinda ry’abasirikare ba Leta bamusanze mu rugo ari kumwe na bamwe bo mu muryango we, bajya kubicira mu nkengero z’Umujyi wa Butare ubu ni mu Karere ka Huye.

Ubuhamya bwatanzwe mu kwibuka ku nshuro ya 29 Umwamikazi wa nyuma w ‘u Rwanda Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bwagarutse ku mutima mwiza wamurangaga, gukunda abantu bose, ubupfura no kwihangana.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yarangwaga n’ibyishimo no kwicisha bugufi.
Hashyizwe indabo aho aruhukiye.
Abanyeshuri n’abayobozi ba Mater Dei i Nyanza nabo bitabiriye uyu muhango.
Habaye Misa yo gusabira Umwamikazi Rosalie Gicanda mu Ishuri rya Mater Dei.

Related posts

Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe abantu babiri inasenya inzu.

N. FLAVIEN

Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Minisiteri y’uburezi yatangaje ibyagendeweho mu guhindura amasaha yo gutangira amasomo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777