Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Nyamagabe: Abantu babiri baguye mu gitero cyagabwe n’abakekwa kuba FLN.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, ahagana saa munani  (14h00) mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi, abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi bari mu modoka itwara abagenzi ya RITCO yerekezaga mu Karere ka Rusizi ivuye mu Mujyi wa Kigali biciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba bikekwa ko ari iza FLN.

Itangazo ryatanzwe na Polisi y’u Rwanda, rivuga ko “ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi”.

Rikomeza riti: “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.’’

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu mushoferi wishwe yitwa Ibrahim Issa, akaba yakoreraga Sosiyete ya RITCO. Amakuru avuga ko imodoka yari atwaye yari yahagurutse i Kigali mu masaha ya mbere ya saa Sita, igeze mu Karere ka Muhanga, ngo byabaye ngombwa ko ihagarara kuko ipine yayo yari ifite ikibazo, bagenzi be bamufasha kuyihindura akomeza urugendo.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda.

Aho aba bagabye igitero ni mu Ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi mu Majyepfo y’u Rwanda, aho mu 2018, FLN yakunze kugaba ibitero byanahitanye abatari bacye, ndetse uwari umuvugizi wayo kuri ufungiwe mu Rwanda wanakatiwe, Nsabimana Calixte, wiyise Sankara yakunze kumvikana avuga ko intego ari ugufata u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwakunze gushinja u Burundi gutera inkunga no gucumbikira Umutwe wa FLN ndetse binavugwa ko hari n’abarwanyi ba FDLR binjiye muri iki Gihugu, ibintu u Burundi bwakomeje guhakana.

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda isohoye itangazo, nta cyo umutwe wa FLN wari watangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa, ngo habe hamenyekana ko ari bo koko bagabye iki gitero ndetse n’icyo bari bagamije.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba, abagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi barimo guhigishwa uruhindu kugirango batabwe muri yombi baryozwe ibyo bakora.

Iki gitero cy’i Nyamagabe kibaye mu gihe ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 i Kigali hatangira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, izwi nka CHOGM. Bamwe mu barebera ibintu hafi bakaba bavuga ko iki gitero kiri muri gahunda yo gushaka gutobera u Rwanda no gushaka kwerekana ko hamwe mu hashobora gusurwa nta mutekano uhari.

Related posts

“N’ubwo hari ibyakozwe ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihohoterwa”: OIPPA

N. FLAVIEN

Goma-Rubavu: Impunzi nyinshi ziturutse i Goma zikomeje guhungira mu Rwanda [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Minisiteri y’uburezi yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wapfiriye kuri EAV Rushashi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777