Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na barwiyemezamirimo.
RIB yatangaje ko aba bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aherereye mu mirenge irindwi yo mu karere ka Nyabihu.
Bakomeza bavuga ko mu bihe bitandukanye abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge. Abakurikiranywe bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.
RIB yibukije abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko, ikaba ishimira abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda. Iranabashishikariza kandi gukomeza kujya bayatangira ku gihe kugira ngo bifashe no gukumira icyaha kitaraba.