Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Nyabihu: Abaturage biyemeje kubyaza umusaruro Sitasiyo y’amashanyarazi yuzuye itwaye asaga Miliyali 14 Frw.

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu n’utundi Turere bihana imbibi biyemeje kubyaza umusaruro Sitasiyo nshya y’amashanyarazi batashye ku mugaragaro yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni zisaga 14 n’igice z’Amadorali ya Amerika.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, mu Karere ka Nyabihu, hatashywe iyi sitasiyo y’amashanyarazi ifite ubushobozi bwa Megawati 40 n’umuyoboro wa Mukungwa-Nyabihu, bikaba byitezweho kugabanya cyane icikagurika ry’amashanyarazi ndetse n’ihindagurika ry’ingano yayo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga.

Bamwe mu baturage begerejwe iyi sitasiyo y’amashanyarazi n’abo mu Turere duturanye n’Akarere ka Nyabihu, bavuga ko uyu ari umwanya mwiza bahawe ngo batangire gushora imari mu bikorwa bibateza imbere nta kwikanga kuko babonye amashanyarazi ahagije.

Nsengiyumva Clement yagize ati: “Twagiraga amashanyarazi make cyane ku buryo iyo mu isantere bacanaga imashini ziyakoresha cyangwa abacuruzi bafite za televiziyo bazicanye twe twayaburaga, akaza acikagurika, bamwe bayafite ikindi gice ntayo, ariko kuva tubonye amashanyarazi afite ingufu, tugiye kuyabyaza umusaruro, imashini zogosha dushinge salon de coiffure, abana bari bafite imishinga isaba imashini zikoresha amashanyarazi bagiye gushinga inganda nto, natwe tubyaze umusaruro ibyo Perezida wacu Kagame atugezaho”.

Akimana Julienne nawe ati: “Twishimiye cyane iyi sitasiyo y’amashanyarazi twegerejwe, hari abatagiraga umuriro mu ngo kuko kuwufatira kure bihenda, ariko twese tugiye gucana. Nkanjye nturiye umuhanda nzahita ngura akamashini gasya isombe ntangire nkorere inoti, gusa ntitwakwibagirwa ko hari n’abadafite ubushobozi bwo kwikururira umuriro mu ngo zabo, leta yabatekerezaho bakawubona kugira ngo twese tuzamukane mu iterambere”.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, Eng. Ron Weiss avuga ko ibikorwa nk’ibi bigezweho nyuma yo kwibohora kw’abanyarwanda bikwiye kwishimirwa, yizeza abaturage kubona umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga udacikagurika nk’intego bihaye, abasaba kuwubyaza umusaruro bukaka inganda n’ibindi bikorwa bikenera gukoreshwa n’amashanyaeazi.

Ati: “Ibi bikorwa by’iterambere tubigezeho nyuma yo kwibohora kw’abanyarwanda, birashimishije cyane. Harakabaho kwibohora kw’abanyarwanda, turashima Leta y’u Rwanda igira uruhare runini mu kubidufashamo, abatuye muri aka gace n’Uturere tuhakikije n’abashoramari mwagure ibikorwa byanyu bikoresha amashanyarazi mwiteze imbere kuko arahari ahagije”.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Eng.Patricie Uwase yasabye abayobozi bireba gushyira ku isonga umuturage wese ubagana akeneye amashanyarazi cyangwa yagize ikindi kibazo kijyanye nabyo, agahabwa serivise yihuta kugira ngo barusheho kwihutisha umuvuduko w’iterambere Igihugu kigenderaho.

Yagize ati: “Turasaba ubuyobozi burebwa no gutanga serivise z’amashanyarazi gushyira ku isonga umuturage yaba mu magambo n’ibikorwa, si umukoro mushya tubahaye kandi twizeye ko muzabikora, umuturage ubagannye akeneye amashanyarazi ayahabwe vuba atagombye gusiragizwa, niba agize ikibazo cy’umuriro yaba muri mubazi n’ahandi akemurirwe ikibazo vuba kugira ngo amashanyarazi bahawe barusheho kuyabyaza umusaruro”.

Uyu munyamabanga kandi yakomeje asaba abaturage kurinda no gufata neza amashanyarazi bahabwa kugira ngo bafatanye kuyakoresha icyo yateganyirijwe nabo ubwabo bibafashe kwiteza imbere.

Kugeza ubu mu Gihugu hose hamaze kubakwa sitasiyo z’amashanyarazi zigera kuri 32, bikaba biteganyijwe ko kugera mu 2024 hazaba hamaze kubakwa izigera kuri 44, byose bikazihutisha intego Leta y’u Rwanda yihaye y’uko kugera muri uyu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bafite umuriro mu ngo zabo 100%, mu gihe ubu bigeze ku kigereranyo kirenga 71.92% by’ingo zifite amashanyarazi ubariye hamwe abafatite ku muyoboro munini (on grid) n’abakoresha ubundi bwoko nk’imirasire n’ibindi bidafatiye ku muyoboro munini (off grid).

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bikorwaremezo by’amashanyarazi.
Sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Nyabihu yatashwe ku mugaragaro.

Related posts

DRC: Tshisekedi yasabye abasirikare bashya kugaragaza ubudasa no guhangana bikomeye n’abashotoranyi.

N. FLAVIEN

Abatunzwe n’ibikomoka ku buhinzi bakomeje kwiyongera mu gihe ababukora bo barushaho gukendera.

N. FLAVIEN

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777