Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima Urukundo

“Nta mugeni wo ku ikoranabuhanga, mujye mukundana murambagize”: Depite Bitunguramye.

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, Depite Bitunguramye Diogène wari muri gahunda abadepite basanzwe bagira yo gusura uduce dutandukanye bareba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, yababwiye ko ‘nta mugeni wo ku ikoranabuhanga’.

Mu mvugo ikebura ababyeyi ndetse n’urubyiruko, Depite Bitunguramye Diogène yagize ati: “Babyeyi namwe rubyiruko, hari ikibazo kibangamiye Sosiyete nyarwanda ari cyo amakimbirane mu miryango, ahanini biraterwa n’iri koranabuhanga turimo”.

Yakomeje ababwira ko kimwe mu bitera amakimbirane harimo no kutarambagiza ahubwo ugasanga urubyiruko ruhurira ku mbuga nkoranyambaga zazanywe n’ikoranabuhanga nka Facebook, Instagram n’izindi nyinshi zikunzwe n’abato muri iki gihe.

Ati: “Rubyiruko rwacu, urugo ntirwubakwa n’ikimero cyiza nk’uko bamwe mutwarwa n’ibyo mubona ku mbuga nkoranyambaga ahubwo rwubakwa n’umutima n’ubunyangamugayo bisanzwe mu burere n’umuco nyarwanda”.

Bamwe mu babyeyi bari muri iki kiganiro, bavuzeko ikibazo cy’amakimbirane mu ngo giteye inkeke kandi ko koko ahanini biterwa n’abasigaye barambagiriza ku materefone ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga bagera igihe cyo kubana bataziranye kuko baba barakuruwe n’amasura ashashagirana rimwe na rimwe atari aya nyayo.

Nyuma yo kumva izi mpanuro za Depite Bitunguramye, urubyiruko rwo mu Murenge wa Remera rwagaragaje ibyishimo rutewe no kuba Leta y’u Rwanda iruzirikana ikarwitaho ku buryo batekereza no ku mibereho y’imiryango yabo.

Urubyiruko rufatwa nk’imbaraga z’Igihugu, bityo bikaba ari ngombwa ko rwitabwaho kuko iyo rutitaweho bigira ingaruka ku mibereho yabo y’ahazaza ndetse n’abazabakomokaho.

Kuba muri iyi minsi urubyiruko ruhugiye cyane ku ikoranabuhanga, bituma hari bamwe bisanga batwawe naryo, bakaba bashaka bagendeye ku masura ya baringa babonye ku mbuga nkoranyambaga birirwaho, bimwe mu bikurura amakimbirane iyo bamaze kubana kuko babona ibitandukanye cyane n’ibyo babonaga ku ikoranabuhanga.

Abaturage b’Umurenge wa Remera bateze amatwi bumva impanuro za Depite Bitunguramye Diogène.

Yanditswe na Mucunguyinka Joselyne @AMIZERO.RW / GATSIBO DISTRICT 

Related posts

Perezida Tshisekedi yivumbuye ntiyasoza inama ya OIF ngo adahura na Perezida Kagame.

N. FLAVIEN

Kuzimya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yibasiwe n’inkongi bikomeje kugorana.

N. FLAVIEN

Niger yafunze ikirere cyayo yirinda ibitero by’indege.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777