Guverineri wa Banki Nkuru ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (BCC), André Wameso yatangaje ko nta Banki n’imwe izafungura muri Goma na Bukavu ndetse n’ahandi hose hagenzurwa na M23, kandi ngo nta n’amafranga ya Congo ateze kuva muri BCC mu mashami ari mu turere twigaruriwe na AFC/M23.
André Wameso usanzwe ari umuntu wa hafi cyane wa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo akaba na Guverineri mushya wa Banki Nkuru ya DR Congo (BCC), atangaje ibi mu gihe inshuro nyinshi abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 bakomeje gutakamba basaba ko Kinshasa yafungura amafaranga yabo yaheze kuri Konti bikozwe na Banki Nkuru y’Igihugu.
BCC nirwo rwego rukuru rutanga amabwiriza ku yandi mabanki n’ibigo by’imari, akaba ari nayo yategetse ko banki zifunga muri Goma, Bukavu n’ahandi hose hagenzurwa na AFC/M23, ni nyuma y’itangazo ryavugaga ko uzabirengaho azatakaza uburenganzira bwo gukorera ku butaka bwa DR Congo.
Kuva tariki 27 Mutarama uyu mwaka umutwe wa M23 wakigarurira Goma ndetse no mu ntangiriro za Gashyantare wigaruriye Bukavu, Leta ya Kinshasa yahise ifata icyemezo cyo gufunga Banki zose ihereye ku mashami ya Banki Nkuru muri iyo mijyi yombi, ibintu byababaje cyane abaturage kuko bahuye n’intambara y’amasasu bongeraho n’intambara y’ubukene kuko urujya n’uruza rw’amafaranga rwari hasi cyane n’ubwo M23 yagerageje gutangiza ikigo cy’imari ariko benshi bakaba bataka bifuza ko Leta yarekura amafaranga yabo ari mu ma Banki.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, André Wameso yemeza ko Banki zizafungura gusa mu gihe utwo duce twagarutse mu buryo bwuzuye ku butegetsi bwa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibisa nk’inzozi mu maso ya AFC/M23 kuko nayo ivuga ko idateze kuva mu bice yafashe n’ubwo hakomeje ibiganiro i Doha muri Qatar ndetse n’igitutu cya Washington.
