Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Ni inde uzabazwa amagana y’abantu batikiriye mu mpanuka y’ubwato MV MERDI ?

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa DR Congo yavuze ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye abantu nibura 28 rigikorwa, ariko abari baburimo ntibashidikanya ko ari ukurunda abantu amagana mu bwato ubusanzwe bwagenewe gutwara abantu batarenze 50.

Abarokotse iyi mpanuka ni abantu 58 gusa nk’uko byavuzwe na komiseri wa polisi Ekuka Lipopo, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe yemeza ko abapfuye ari 28. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abapfuye ari 78.

Igisirikare cya FARDC kivuga ko imirimo yo gushakisha abantu baburiwe irengero mu mazi ikomeje. Amasooko atandukanye avuga ko ubu bwato bwarimo nibura abantu barenga 300, Jean Jacques Purisi umwe mu bategetsi muri iyi ntara yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo bwato bwari burimo abantu 278.

Ikinyuranyo cy’abatangajwe bapfuye n’abarokotse gisobanuye ko hari abantu hafi 200 cyangwa barenga bashobora kuba batikiriye muri kuriya kubirinduka k’ubwato bwari bugeze muri metero zisaga 500 gusa ngo bugere ku cyambu. “Bizafata nibura iminsi itatu kumenya neza imibare, kuko imirambo yose ntiraboneka.”

Bwari bwapakiwe abantu n’imizigo birenze urugero.

Inzira y’amazi ubu ni yo ishoboka mu guhuza uduce twera ibihingwa cyane twa Teritwari z’intara ya Kivu y’Amajyepfo na Goma, nyuma y’uko inzira z’ubutaka z’ingenzi zinjira mu mujyi wa Goma zigenzurwa n’umutwe wa M23.

Ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Minova bwikoreye cyane cyane ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bijyanywe ku masoko y’i Goma. Ibiro bya Perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nzira y’amazi ari yo abaturage ubu bahitamo kugira ngo ntibace ahafashwe na M23.

Bahati Selemani, umukozi ku cyambu wagize uruhare mu butabazi, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ibyo yabonye.

Ati: “Twabonye ubwato butangira kubirinduka. Twabonye ko ubwato bwari bwuzuriranye kandi hari imihengeri ikomeye. Nyuma ubwato bwatangiye guhengama gahoro gahoro. Abari bari hejuru batangiye kwijugunya mu mazi. Nuko ubwato burabirinduka burarohama”.

Agahinda ko kubona abana n’ababyeyi barohama.

Alfani Buroko Byamungu w’imyaka 51, yari muri ubu bwato, yarokowe no kuba yarabashije koga kugeza ubwo abatabazi bamugezeho, ahita ajyanwa mu bitaro. We yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amazi atari afite umuhengeri ukabije, ahubwo impanuka yaba yatewe no gupakira ubwato birengeje ubushobozi bwabwo.

Yagize ati: “Nabonye abantu barohama, benshi bamanutse hasi. Nabonye abagore n’abana barohama, nanjye ubwanjye habuze gato ngo ngende, ariko Imana yamfashije.”

Undi mugore warokotse witwa Perusi Mukembale, yabwiye BBC ko “twari abantu amagana mu bwato bujyamo abantu nka 50. Twari benshi cyane, birashoboka ko twari turenze ibisanzwe kuko ubundi ngenda na buriya bwato nibura rimwe mu cyumweru. Tuba turi benshi, ariko iyi nshuro byari birenze.”

Makembale avuga ko yari azanye imyumbati ku isoko ry’i Goma ayivanye i Minova, ariko ubu ashima Imana ko yageze i Goma ari muzima.

Ati: “Uko ubwato busatira inkombe twatangiye kumva buta ‘equilibre’, bugenda buhengama gacye gacye. Abantu batangira gusenga, abandi bavuga ngo nitujugunye ibintu biremereye mu mazi.

“Uko bwigira imbere ibintu byarushagaho kumera nabi, abana bararira, ababyeyi baraboroga, abantu barasenga ariko ubwato bukomeza guhengama, mu mwanya muto buba burabirindutse. Narokowe no gufata urubaho ntazi aho rwavuye, kugeza abatabazi bangezeho. Ni Imana”.

Impanuka nk’izi si nshya mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa DR Congo, aho amato kenshi atwara abantu barenze ubushobozi bwayo kandi batambaye ‘gilets’ zifasha abantu kutarohama igihe habaye impanuka. Muri Mata 2019 impanuka y’ubwato mu Kivu hafi y’i Kalehe yahitanye abantu basaga 150, nyuma y’iyo mpanuka, Perezida Tshisekedi – wari umaze igihe gito atorewe manda ya mbere yasuye aka gace.

Tshisekedi yinubiye ko abantu batikiye kuko bari mu bwato ari benshi kandi batambaye ‘gilets’ zituma umuntu atarohama. Aho, yatanze ‘gilets’ 1,000 z’abagenzi mu mato yo mu Kivu, anasaba amato yose gushaka utu twenda dushobora kurokora ubuzima bw’abantu mu mpanuka.

Icyo gihe Tshisekedi yagize ati: “Ndongera gusaba abategetsi ba hano, ko kuva ubu, nta bwato bugomba guhaguruka abantu baburimo batambaye ‘gilets’ z’ubutabazi”.

Imyaka itanu nyuma y’aya magambo, ibara ryongeye kugwa. Abantu buzuriranye mu bwato, batambaye ‘gilets’ zirengera ubuzima, abana, abagore, urubyiruko, bongeye gutikira. Ibiro bya Perezida Tshisekedi byasohoye itangazo rivuga ko “yihanganisha imiryango yabuze ababo”.

Jules Mutamba wo muri sosiyete civile ya Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ati: “Birababaje. Kuba abategetsi batigira ku mateka. Ibi ntibyakabaye mu gihe ‘gilet’ imwe igura amadorari atageze ku 10.” Mutamba avuga ko abategetsi badakora ibyo bashinzwe, ko ruswa no kutita ku bintu ari byo bituma abantu babura ubuzima gutya.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko kuri uyu wa gatanu itsinda rya guverinoma riva i Kinshasa rijya i Goma kwifatanya no gufasha guverinoma ya Kivu ya Ruguru kwita ku miryango yagizweho ingaruka. Gusa, mu gihe abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje ku kumenya icyateye iyi mpanuka, ibivugwa n’abarokotse hamwe n’ababonye ubu bwato burohama birasa n’ibirimo igisubizo.

Gupakira abantu barenze ubushobozi bw’ubwato no kujya mu bwato nta ‘gilets’ zifasha kutarohama, ibyo birahagije ngo akaga nk’aka kabeho. Jules Mutamba ati: “Ikibazo gikomeye twibaza ubu ni: ni inde uzabazwa amakosa nk’aya atuma tubura abantu bangana gutya?”

Agahinda ni kenshi ku babuze ababo.
Bivugwa ko habayemo kubanza gusigana no gushaka amafaranga ngo FARDC ibone gutabara.
Ibikorwa by’ubutabazi byakozwe hifashishijwe n’abakoresha ubwato busanzwe.

Related posts

Icyo kwitega kuri Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N. FLAVIEN

ULK Gisenyi: Abagera kuri 267 bahawe impamyabumenyi biyemeza guhangana n’imibereho yo hanze aha [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Abatunze ibinyabiziga n’abikorera basabwe kubyaza umusaruro ibigo bibigenzura byabegerejwe [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777