Nyiransengiyumva Brigitte ukomoka mu murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko nyuma yo gusambanywa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize akarere ka Ngororero akanamutera inda, yasabwe gukuramo iyo nda n’uwo gitifu utarashakaga ko umwana avuka, gusa ngo uyu arabyanga. Ngo umwana amaze kuvuka, gitifu yakomeje gutera ubwoba uyu mugore ndetse ngo akanitambika aho yashoboraga kugaragaza ihohoterwa yakorewe ubwo yari afite imyaka 17, akaba asaba ko yahabwa ubutabera kuko ngo afite n’impungenge ko yagirirwa nabi.
Uyu Nyiransengiyumva Brigitte avuga ko yasambanyijwe n’umugabo witwa Kavange Jean d’Amour icyo gihe wayoboraga Umurenge wa Bwira, kuri ubu akaba ayobora Umurenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero. Ubundi ngo aya mahano ajya kuba, hari ku itariki 08 Mata 2015 uyu Kavange ngo amutumaho umukozi we wo mu rugo ngo amusange mu rugo, agezeyo ngo asa nk’ukubiswe n’inuba kuko yisanze ari kumwe n’umuntu yafataga nk’umuyobozi, ngo yisanga umugabo yamaze gukubitaho akugi ubundi habaho kugundagurana ariko birangira akoze ibyo yari yagambiriye.
Yagize ati: “Twari mu kiruhuko cyo mu kwa kane twaruhukiye icyunamo, njya kureba umwana w’inshuti yanjye wacururizaga aho muri Centre ya Bwira. Hari mu gitondo, uyu gitifu Kavange antumaho umukozi we w’umuhungu na n’ubu bakibana witwa Harerimana Emmanuel. Nagiyeyo, ngezeyo nibaza icyo anshakira, urumva nari mfitemo ubwoba, mu gihe nkibyibaza yahise ashyiraho akugi arafunga, turarwana andusha imbaraga ansambanya ku gahato, mbura icyo nkora, mbura uwo ntakira, ndarira ubundi ndataha mpita njya kureba umu DASSO hafi aho ariko ambwirako ntacyo bakora ku muyobozi wabo, mbura uko ngira ndyumaho mpebera urwaje.”
Akomeza agira ati: “Nabaye nk’ugwiriwe n’ijuru, wa mwana nari nasuye sinamubwiye ibyabaye, mpamagara mama musaba itike mubwirako aho nari ndi byabaye ibibazo. Yambajije byinshi ndamuhisha, ampa itike, ngeze mu rugo ndakaraba hanyuma hashize iminsi nganiriza umuntu mubwira ibyambayeho, angira inama yo kujya kwa muganga ngezeyo barapima bambwirako ntwite. Hashize iminsi hari uwangiriye inama yo kujya ku karere nkareba Meya, icyo gihe hari Meya Ruboneza Gédéon. Ngezeyo ndamubura gusa bampa gahunda yo kuzagaruka, hunyuma ngarutse abayobozi barimo Meya, uyoboye ingabo, DPC Zigira Alphonse n’abandi batumiza gitifu Kavange bamubaza ibyabaye abanza guhakana ariko ageze aho arabyemera, bamutegeka gukemura icyo kibazo vuba na bwangu.”
“Gitifu Kavange yarabyemeye ansaba gutaha anyizeza ko azandeba kuwa mbere. Kuwa mbere hageze koko yarabikoze ansaba ko tujyana ku Gisenyi, tugezeho ampa ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ambwirako nyifashisha kandi ko ibyabaye byarangiye ariko gahunda ye yari ugukuramo inda. Yanjyanye ahantu ku bitaro ntabwo nshaka kubivuga ndetse n’umuganga twahasanze aracyanavura[…] ansaba ko nakemera bakayikuramo, nahise numva ngize ubwoba bwinshi, gusa mbasaba ko banyemerera nkabanza kujya mu rugo nkazagaruka nyuma, gusa gahunda kwari ukubona mvuye mu nzara zabo. Maze kubona mpavuye nahise ngenda ako kanya nkuraho SIM cards zose ubundi mpebera urwaje kugeza mbyaye.”
“Kuva icyo gihe mbyara byabaye ibibazo, gusa niyambaza mwene wabo wa Kavange ukora ku karere maze ahamagara Kavange abanza kubyanga, bamaze kubimwumvisha yemera ko uwo mwana ari uwe yemera no kumwiyandikishaho akajya amufasha ariko kenshi n’ubundi ari rwaserera, bikomeza gutyo kugeza ubwo umwana agiye mu ishuri Kavange abanza kwanga kumurihira ariko kubera igitutu cy’abandi arabikora akajya acishamo akantuka akambwira ko ndi ikigoryi ndetse ko azanamfungisha cyangwa se umwe muri twe ngo agapfa. Ikibazo gikomeye cyabaye muri 2023 ubwo yagabanyaga imitungo abana afite, uwo twabyaranye ubwo yansambanyaga amuha ubutaka ngiye kubureba nsanga ari ubwa Leta kandi butambamiye, ni ko gutangira inzira yo kuburana uburenganzira bw’umwana wanjye kuko uyu mugabo ashobora no kuzagera aho akamwihakana cyangwa se akamusiga nk’utagira se.”
Twavuganye na bwana Kavange Jean d’Amour ku murongo wa telephone ngo twumve icyo avuga ku byo ashinjwa n’uyu uvuga ko yamusambanyije. Kavange Jean d’Amour ntahakana ko babyaranye ariko akavuga ko ibyo avuga ko yari umwana abeshya kuko ngo yari afite imyaka y’ubukure kandi ko yakoze ibishoboka byose ngo amwiteho ndetse n’umwana ngo akaba amurihira kandi yiga mu ishuri ryiza. Ati: “Uyu mugore sinzi ibindi ashaka kuko ntako ntamugira, ndetse kuri ubu ikibazo yakijyanye muri RIB, bibaye byiza rero yategereza ibizavamo ahubwo namugira inama ko yasaba bakabyihutisha, ikindi gutanga ni ubushake si itegeko, umuntu aha uwo ashaka ibindi yategereza icyo amategeko azagena, kuko icyo nkora umwana mwitaho nkamugaburira akiga akambara akivuza, naho kumuha umunani ni ubushake bw’umubyeyi si itegeko rwose.”
Brigitte uvuga ko yasambanyijwe na gitifu w’Umurenge muri 2015 ubwo yari afite imyaka 17, avuga ko yizera inzego z’u Rwanda bityo ko zikwiye gukora ibishoboka uyu gitifu Kavange Jean d’Amour akaryozwa amabi yose akora kuko ngo azi neza ko atari nawe wenyine yabikoreye ahubwo hari n’abandi maze ngo abarengana bose bakarenganurwa kuko ngo ntawe uri hejuru y’amategeko ngo akaba anafite impungenge ko na n’ubu yaba akomeje guhohotera n’abandi ariko ngo kubera igitinyiro akura ku mwanya afite hakaba hari abaceceka ntibagaragaze ihohoterwa bakorerwa bityo bigakomeza kumunga umuryango nyarwanda kandi ngo akenshi ababibabariramo cyane bakaba abana bavuka muri ubwo buryo. Ikirego cyo gusambanywa cyo ngo ubu yakigejeje muri RIB naho ibijyanye n’umwana byo akaba agitegereje inzego z’ibanze ngo arebe ko hari icyo zizakora.
Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, bwana Nkusi Christophe ngo twumve icyo nk’Akarere gakoresha uyu Gitifu ndetse ari naho uyu muturage akomoka, ku murongo wa telephone atubwirako ari mu nama ko nahuguka aza kutuvugisha. Kuri uyu wa Gatandatu tumubajije kuri WhatsApp ati “Uyu muturage yarampamagaye muha gahunda kuwa kane washize saa munani yo kuza kunsobanurira uko ikibazo giteye ntiyaza. Igihe cyose yazira twavugana twakumva ikibazo cye uko giteye kigahabwa umurongo cyakemukamo. Murakoze.”
Amategeko avuga iki kuri ibi bibazo?
Umwe mu banyamategeko bavuganye na WWW.AMIZERO.RW kuri iki kibazo, yavuze ko nta n’umwe ukwiye kwibeshya ngo yumve ko kuba ibivugwa byarakozwe cyera, bishobora gutuma wenda iki cyaha gisaza, asaba ko uyu uvuga ko yasambanyijwe akwiye kujya mu butabera kuko ngo icyaha nk’iki kitajya gisaza noneho ngo hagakusanywa ibimenyetso hakarebwa niba koko ari byo hanyuma bikaregerwa ubushinjacyaha. Ikindi yavuze ni uko ngo uvuga ko yasambanyijwe akwiriye gutanga ikirego cy’indishyi zikomoka ku cyaha cyakozwe maze ngo urukiko akaba ari rwo rwazabifataho umwanzuro.
Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28 Kanama 2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura ibijyanye n’ububasha bwa kibyeyi ku mwana. Ingingo ya 320 y’iryo tegeko, ivuga ku bubasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku batarashyingiranywe. Ububasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku batarashyingiranywe bugirwa n’umubyeyi umurera. Ingingo ya 321y’iryo tegeko, ivuga ku nshingano zikomoka ku bubasha bwa kibyeyi. Ububasha bwa kibyeyi bugizwe n’inshingano yo kwita ku mwana, kumurera, gucunga umutungo we no kuwukoresha mu buryo bwubahirije amategeko. Ingingo ya 322 y’iryo tegeko, ivuga ku nshingano y’ababyeyi yo kwita ku mwana wabo no kumurera.
Ababyeyi bafite inshingano yo kwita no kurera umwana wabo utaragera ku myaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko. Abashinzwe kurera umwana bemewe n’amategeko na bo bafite izo nshingano. Ingingo ya 323 y’iryo tegeko, isobanura aho umwana arererwa. Umwana wese utaragira imyaka y’ubukure arererwa mu muryango w’ababyeyi be, cyangwa uw’abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi. Umwana utaragira imyaka y’ubukure ntashobora kuva iwabo ngo ajye kwibana cyangwa ngo ajye gucumbika ahandi ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi batabimwemereye, keretse mu bihe biteganywa n’amategeko.


