Mu nkuru yasohotse tariki 25 Gicurasi 2025 kuri WWW.AMIZERO.RW , aho uwitwa Nyiransengiyumva Brigitte ukomoka mu murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko nyuma yo gusambanywa n’uwitwa Kavange Jean d’Amour (Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize Akarere ka Ngororero) ngo akanamutera inda ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, uyu Gitifu Kavange yatangaje ko ibivugwa na Brigitte ari ibinyoma bigamije kumuharabika kuko ngo hari ibyangombwa bigaragaza imyaka ye y’ukuri ndetse ngo ibyo abeshya ko umwana atitabwaho nabyo ari ukumuharabika ashaka indonke kuko ngo umwana yiga neza ndetse mu ishuri rihenze, akaba asaba ko inzego bireba zamurenganura agakurwa ku nkeke ahozwaho n’uyu mugore ngo wishakira indonke ndetse ngo no kwangiza izina rye.
Uyu Nyiransengiyumva Brigitte yemeje ko tariki 08 Mata 2015 ngo yasambanyijwe na Kavange Jean d’Amour icyo gihe wayoboraga Umurenge wa Bwira, kuri ubu akaba ayobora Umurenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero, aho yemeje ko uyu Kavange ngo yamutumyeho umukozi we wo mu rugo ngo amusange mu rugo, agezeyo ngo asa nk’ukubiswe n’inkuba kuko yisanze ari kumwe n’umuntu yafataga nk’umuyobozi, ngo yisanga umugabo yamaze gukubitaho akugi ubundi habaho kugundagurana ariko birangira akoze ibyo yari yagambiriye, aho yemeza ko yahise asama ndetse ngo nyuma uyu Kavange amaze kubimenya akaba yaramusabye ko bakuramo iyo nda, Brigitte arabyanga, arategereza aza kuyibyara, maze ngo atangira guhangana bikomeye n’uyu wamuteye inda yemeza ko wabanje kwihakana umwana ariko imiryango yaterana akabyemera ariko ngo gufasha umwana bikajya biba induru.
Mu nkuru yacu ya mbere twavuganye na bwana Kavange Jean d’Amour ku murongo wa telephone ngo twumve icyo avuga ku byo ashinjwa n’uyu uvuga ko yamusambanyije, atwemerera ko koko yabyaranye n’uyu mugore kandi ko afasha umwana we mu buryo bwose bushoboka ariko yirinda kugira byinshi atangaza kuko yavuze ko ukuri kuzagaragazwa n’inzego kuko ngo hari iperereza riri gukorwa. Akimara kubona ko umushinja kutita ku mwana yashyize hanze amakuru yari azi ko ari hagati yabo gusa, bwana Kavange nawe yemeye gutangariza WWW.AMIZERO.RW amakuru yose ashoboka kuko ngo adashobora gukomeza kwihanganira umuntu nk’uyu umusebya kandi ibihamya byose bigaragaza ukuri bihari ndetse ngo n’uyu mugore yita ko yigiza nkana akaba abizi ariko ngo akaba atiyumvisha impamvu yahisemo kumuharabika amwandagaza kandi ngo ibi akabikora yirengagije amamiliyoni yose yamuhaye ndetse ngo akomeje no gutanga afasha umwana ngo abeho neza.
Gitifu Kavange yagize ati: “Ahubwo rwose mumfashe ndenganurwe kuko uyu mugore arambangamira cyane kuko ampoza ku nkenke, antuka, anyaka amafaranga y’umurengera kandi mu by’ukuri murebye amafaranga muha we ubwe ndetse n’ayo ngenera umwana wanjye haba ku ishuri (minerval) ndetse n’ayo mutangira y’ubwishingizi ku mashuri muri Sanlam, nibaza impamvu akomeza kunyirukaho ansebya ko ntita ku mwana wanjye kandi rwose iryo kosa sinarikora kuko ubwabyo kuba yanditswe mu bandi bana ni ikimenyetso simusiga ko ntamufata nabi. Ikigaragara rero, uyu mugore we yishakira amafaranga yo kurya ndetse iyo sambu avuga akaba yarashakaga ubutaka ngo ahite abugurisha abone amafaranga yo kugura aho yubaka ariko ntabwo nari kubyemera kuko byazatuma umwana wanjye abaho nabi kuko yashatse undi mugabo.”
Akomeza agira ati: “Rwose munyamakuru urebe nawe ukuntu uyu mugore ari ingayi dore nk’ubu namukoreye kimwe cyose, murihira ishuri yiga n’imodoka ku buryo anafite uruhushya rwo gutwara imodoka [Pérmit de conduire]. Ni iki ntamukoreye uretse kutanyurwa! Nonese kudafasha umwana avuga ni iki? Kutamwitaho se avuga ni ibihe? Ashaka ko turyamana se kandi afite undi mugabo? Aho ntiyambona kuko namaze kubona ko agambiriye ikibi ku buzima bwanjye kandi wumvise n’amagambo ambwira wakumirwa. Gusa nizerako dufite inzego zikora, zizacukumbure zirebe neza icyaba gitera uyu mugore kumparabika no kutanyurwa mu gihe nagerageje kumushyira mu buzima bwiza ndetse n’umwana wanjye nkaba nkora ibishoboka ngo abeho mu buzima bumurinda kuba yatekereza ko yavutse nabi.”
Twavuganye n’umuyobozi w’ishuri uyu mwana yigaho [ntabwo twifuje kurivuga ku bw’umutekano w’umwana], bwana Yamba Sankara Albert atubwirako nawe atiyumvisha uburyo uyu Brigitte avuga ko Kavange atita ku mwana we. Ati: “Rwose uyu mwana ari mu bana bameze neza muri iki kigo kandi urabizi ko ikigo cyacu kiri mu byishyura amafaranga menshi muri aka karere. Ikigaragara uyu mugore aba ashaka ko uyu mugabo yamuha amafaranga akaba yaguramo ibyo ashaka noneho umugabo we ibyo umwana akeneye byose akabinyuzaku ishuri maze umugore akababara. Dore nk’ubu ejo bundi uyu mugore yamusabye ibihumbi 25 ngo agure inkweto, umugabo agura imiguri ibiri myiza ayohereza hano, umugore yarazanze na n’ubu ziri mu biro byanjye hamwe n’amakayi menshi nayo uyu mugore yanze ngo ashaka amafaranga. Uyu mugabo ahubwo ni imfura kuko nta cyo adakora ngo uyu mwana yige neza rwose.”
Andi makuru twaje kumenya duhawe na Gitifu, ngo ni uko uyu Brigitte yaba akoresha imyaka mihimbano yemeza ko ubwo yahuraga na Kavange yari afite imyaka 17 nyamara ngo bikaba atari byo. Kavange ati: “Uyu Brigitte ubundi amazina akoresha si yo mazina ye ari mu irangamimerere kuko ugiye mu murenge avukamo ukareba ku ifishi y’umuryango, usanga yitwa Uwiringiyimana, gusa kuko aya mazina yayahinduye kuva agiye mu ishuri akiyita Nyiransengiyumva Brigitte, byakomeje gutya ku buryo no mu gihe cyo gufata indangamuntu hakoreshejwe amwe yiyise hanyuma amenyekana atyo nyamara uwa nyawe ni Uwiringiyimana muri icyo gihe avuga bigaragara ko yari yujuje imyaka 19 aho kuba 17 nk’uko abivuga. Ibi ni ibintu na mama we yakubwira kuko nawe yibaza ibyo uyu mukobwa we arimo bikamuyobera. Gusa inzego zirahari kandi bigomba kujya ahagaragara.”
Tukimara kumva ibi, twahamagaye Brigitte ku murongo wa telephone tumubaza niba kugeza ubu agihagaze ku makuru yatanze, adusubiza agira ati: “Rwose njye 100% ndemeza ko ibyo navuze ari ukuri kandi nkaba nzakomeza kubihamya kuko uyu Kavange mwe ntimumuzi agira amayeri menshi. Ibyo bipapuro avuga ngo byo mu murenge, ni ibihimbano kandi yabanje kujya kureba mama, ntabwo nzi ibyo yamuhaye hanyuma babihindura mu murenge ndetse icyo gihe nagiyeyo ku buryo umwe mu bakozi b’umurenge twarwaniye icyangombwa cyanjye cy’ukuri nari nagiye gushaka batarabirimanganya, baribeshya baragisohora bakibona ko ari njye kuko Kavange yari amaze kubaha amakuru bashaka kukinyaka kugirango basisibiranye ukuri. Ntabwo nzigera ndeka guharanira uburenganzira bwanjye n’ubw’umwana rwose kandi ukuri kuzatsinda naho ibindi avuga ni ibihimbano kandi nawe arabizi neza ko abeshya.”
Ubwo twavugishaga Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, bwana Nkusi Christophe, yatubwiye ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye ngo bakaba barahamagaye uyu Brigitte ngo aze ku karere ariko ngo akaba atarahageze ku munsi yari yahawe, gusa Meya akaba avuga ko igihe cyose yazira azafashwa ikibazo cye kigahabwa umurongo kuko ngo ari ihame gukemura ibibazo by’abaturage ariko byose bigakorwa hisunzwe amategeko. Kuri iki, Brigitte yatubwiyeko yubahirije gahunda yahawe na Meya, ajya ku karere ariko ngo arahirirwa kuko ngo abayobozi bari mu nama, ahamagaye Meya ngo amubwire ko yahageze ntiyamwitaba, amwandikira ubutumwa nabwo ntiyabusubiza ndetse ngo ategereza kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, arambiwe arataha, gusa ngo yiteguye kuba yasubirayo igihe yahabwa gahunda ihamye.
Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura ibijyanye n’ububasha bwa kibyeyi ku mwana. Ingingo ya 320 y’iryo tegeko, ivuga ku bubasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku batarashyingiranywe. Ububasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku batarashyingiranywe bugirwa n’umubyeyi umurera. Ingingo ya 321y’iryo tegeko, ivuga ku nshingano zikomoka ku bubasha bwa kibyeyi. Ububasha bwa kibyeyi bugizwe n’inshingano yo kwita ku mwana, kumurera, gucunga umutungo we no kuwukoresha mu buryo bwubahirije amategeko. Ingingo ya 322 y’iryo tegeko, ivuga ku nshingano y’ababyeyi yo kwita ku mwana wabo no kumurera.
Ababyeyi bafite inshingano yo kwita no kurera umwana wabo utaragera ku myaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko. Abashinzwe kurera umwana bemewe n’amategeko na bo bafite izo nshingano. Ingingo ya 323 y’iryo tegeko, isobanura aho umwana arererwa. Umwana wese utaragira imyaka y’ubukure arererwa mu muryango w’ababyeyi be, cyangwa uw’abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi. Umwana utaragira imyaka y’ubukure ntashobora kuva iwabo ngo ajye kwibana cyangwa ngo ajye gucumbika ahandi ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi batabimwemereye, keretse mu bihe biteganywa n’amategeko.




