Abagize umuryango mugari wa New City Family Choir (abaririmbyi n’inshuti), bongeye guhuza imbaraga bakora ibikorwa by’urukundo byahuje abaturutse hafi mu gihugu hose, bongera kwibukiranya ibihe byiza Imana yagiye ibanyuzamo maze bemeranya gukomeza uwo murunga w’urukundo, biryohera cyane abakomeje gusoroma imbuto y’ineza yabibwe, ibihome bya Satani bikaba bikomeje kurindimuka kuko we aba yifuza ko mwene muntu yahora yigunze, yaheranwe n’amaganya.
Imbuto z’urukundo zikomoka ku itegeko ry’Imana risumba ayandi (Urukundo), nizo zatumye inshuti za New City Family Choir ziturutse mu byerekezo bitandukanye by’Igihugu zihaguruka maze zitabira gahunda idasanzwe yiswe “Umuhuro” kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, bifatanya n’abaririmbyi mu bikorwa bishimangira urukundo, bibukiranya amateka, imirimo Imana yakoze muri bo, maze bemeranya gukomeza ubufatanye no gukomeza kwita ku bababaye yaba abo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Kalindwi ndetse n’abandi batari abizera baryo kuko ngo n’Imana itarobanura.
Bose nk’abitsamuye, abitabiriye uyu muhuro bemeza ko bakomeje gusoroma ku mbuto nziza zabibwe na New City Family Choir, bityo ngo ibirimi by’umuriro yacanye bikaba bikomeje kumurikira benshi mu batuye u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kuko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bamamaza butagira imipaka, iyi ngo ikaba ari nayo mpamvu bahagurutse mu ngo zabo batitaye ku burebure bw’urugendo ndetse n’ikindi cyose byabasaba bakihuriza hamwe kugirango bereke n’Imana ko bamaramaze ngo maze Satani akorwe n’isoni.
Nkundimana Térence Smith ni umuririmbyi muri Chorale ‘Vers Canaan’ yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Kalindwi rya Kanama, Intara ya Kanama, Field y’Iburengerazuba bw’Amajyaruguru. Avuga ko ibikorwa bya New City Family Choir byivugira ngo bikaba byaratumye kuva muri 2010 bahitamo guhuza imbaraga, akaba asaba ko bakomeza kongera iby’umwuka bagasenga kuko Satani arwanya cyane abakora ibyiza.
Sekamonyo Casmir ni umwe mu bayobozi mu Itorero rya Ruhanga. Mu magambo macye ariko akomeye yabwiye New City Family Choir ati: “Agaciro mwahawe n’abakunzi banyu baturutse i Kigali, Nyagatare, Rubavu n’ahandi mu mpande enye zigize Igihugu, agaciro babahaye ntimukagateshe agaciro. Ndabasaba nkomeje nk’abantu nkunda kandi n’Imana ikunda ngo mwiyubahe, mububahishe kandi mububahishe n’Imana mu izina rya Yesu”.
Lucie Nyiramahirwe ni umwe mu baririmbyi bacye batangiranye na Chorale akaba akiyiririmbamo. Aganira n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaratangiranye na Chorale bakiri bato, na n’ubu akaba akiyirimo nk’umukobwa rukumbi wakomeje kuyinambaho. Yemeza ko ibyo yiboneye n’amaso byamwongeye imbaraga, bikaba byamuteye umuhate wo kurushaho gukora umurimo abifashijwemo n’Imana maze ngo ubutumwa bwiza bukarushaho kugera ku batuye Isi.
Umutoni Rehema ni umuyobozi wungirije wa New City Family Choir. Mu byishimo bidasanzwe yavuze ko umunsi udasanzwe wo guhura n’inshuti zabo [Umuhuro] wabashimishije cyane ndetse ngo bikaba byaberetse ko izo babibye zitaguye mu butayu ahubwo zaguye mu gitaka cyiza. Yongeyeho ko iyo ubonye abakunzi bawe bagushagaye, bikwereka ko utagosorera mu rucaca maze nawe ukarushaho kunoza ibyo wakoraga kuko uba wagize amahirwe yo kubona igipimo cyabyo.
Yagize ati: “Ni ukuri byaturenze nawe urabibona sinzi uko nabikubwira. Abantu bangana gutya baturutse mu gihugu hose ntabwo ari ibintu byoroshye. Uburyo twabonye abantu batwishimiye, badukunda natwe ntabwo twabitesha agaciro namba. Ibi bizakomeza ndetse byaguke turusheho kugira ubumwe bwimbitse ku buryo ubumwe budaheza buzaba ikimenyetso cyangwa se ikirango cyacu n’abazadukomokaho bakazabukuriramo”.
Umuyobozi mukuru w’Itorero rya Ruhanga, Mbanjimbere Fidel avuga ko icyerekezo cya New City Family Choir kibatera ishema nk’Itorero bakumva ko bafite abagabo nyabagabo. Avuga ko kandi New City ari abantu batumwa bagatumika ndetse ngo bakaba bagaragaza ko intego yabo ari imwe n’iy’Itorero kuko bose bagamije kubwiriza ubutumwa bwiza hakaza abakizwa benshi bityo Itorero rigakomeza kwaguka ari nako imbuto nziza babiba zigera ku batuye u Rwanda n’Isi muri rusange.
New City Family Choir ni Korali yakomotse ku yindi yari iy’abana bari mu kigero cy’imyaka 6 kugera ku 10, yitwa Turajyisiyoni, ubwo hari mu mwaka wa 2001. Yaje gukura, maze mu;mpera za 2004 ihabwa izina rya “New City”, itangirana abaririmbyi 9, kuri ubu ikaba ibarirwa abagera kuri 66 barimo abayibamo umunsi ku munsi n’abandi baba hirya no hino kubera impamvu zitandukanye. Mu minsi ya vuba ikaba iteganya kugeza ku bakunzi bayo indirimbo yayo bakunda cyane yitwa “BUCECE” yahinduwe mu rurimi rw’Igiswayire kuko ngo intego ari ukuririmba mu ndimi nyinshi zishoboka bagamije kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi.
UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:










