Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka

Musanze: Umwihariko w’abatuye Akagari ka Mpenge mu kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akagari ka Mpenge ko mu murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, ni kamwe mu tugari twafashe iya mbere mu kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abanyarwanda muri rusange mu gikorwa ngarukamwaka cyo ‘Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, ibyo bakora bagamije kwigisha abato amateka asharira y’u Rwanda no gukebura ababa bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi babikora mu rwego rwo kurushaho kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kwigira ku mateka yayiranze no gushakira hamwe igisubizo gishimangira ubunyarwanda kugira ngo Jenoside ikumirwe burundu ntizongere kubaho ukundi.

Abatuye muri aka kagari bavuga ko ubunararibonye bwabo bwo gutera intambwe yo kwibuka buri mwaka, bituma barushaho kumva uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakarushaho kubisobanurirana hagati yabo ahanini bigisha abana babo, babaherekeza kwifatanya nabo, kwirinda ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside.

Ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, uwitwa Mukampeta Bernadette yagize ati: “Twiyemeje kwifatanya n’abanyarwanda bose kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko twiga amateka yabereye kuri uru rwibutso rw’Akarere ka Musanze rufite amateka yihariye kurusha ahandi aho Abatutsi biciwe aho bagakwiye kurokokera mu nzu y’ubutabera”.

Akomeza agira ati: “Abatutsi benshi bahungiye aha hahoze urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri barishwe kandi nyamara ariho inzego zitandukanye zagombaga kubatabarira bagahungishwa, niyo mpamvu aya mateka tugomba guhora tuyibuka kugira ngo twumve ubukana bwayo, tunatoze abadukomokaho guca ukubiri n’ingengabitekerezo yaganisha kuri bene nk’ibi twahuye nabyo”.

Bavuga ko kwibuka buri mwaka ari intambwe nziza ibafasha guhora bazirikana ibyabaye kuko kutibuka ubwabyo byototera kwibagirwa ukaba wakongera kwisanga ahabi wanyuze.

Issiaka Bizimana ati: “Kwibuka kwacu agaciro bifite ni uko bidufasha kubona aho duhera twigisha abadukomokaho amateka yaranze u Rwanda. Biroroshye kwigisha umuntu umwereka amateka kurusha kumubwira amagambo, twibuke twiga amateka kandi twigisha ubumwe buduhuza kuko ari cyo gisubizo kituganisha ku ishyaka ryiza”.

“Intego yacu ni uko tugomba kuzajya twiga amateka ya Jenoside nka kera habayeho kandi iyo tubikora tugerageza guca mu nzira nyabagendwa kugira ngo n’abari mu zindi gahunda babonereho kumenya igikorwa turimo kuko bibatera ishyaka ryo gukora nkatwe tukubaka u Rwanda rwacu”.

Ibi babikomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, ubwo bahuriraga hamwe ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze bibuka inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside baharuhukiye.

Iki gikorwa cyaranzwe no kuremera imiryango itishoboye aho bahaye uwatoranyajwe igishoro cy’ibihumbi 500(500,000Frw) ndetse n’uwatanze ubuhamya agahabwa ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku ndetse bakanatanga amafaranga agamije kunoza isuku ikorerwa kuri uru rwibutso rwubatse ahahoze Cour d’Appel; byose hamwe byatwaye angana n’ibihumbi 800 birenga.

Umuyobozi w’Akagari ka Mpenge, madame Mukamusoni Djasimine yagize ati: “Jenoside yarabaye ikoranwa ubugome n’ubukana kandi yabanje gutegurwa, hari abo yabaye ari bato abandi bataravuka uyu munsi bakeneye kumenya amateka, hari n’abakuru bayakerensa, bakeneye kumenya amateka nyakuri kugira ngo bagorore imvugo bamenye ibyo bagomba kwigisha abana nk’umurage bagomba gusigira Igihugu”.

“Nk’Akagari ka Mpenge, iki gikorwa cyo kwifatanya kwiga amateka twibuka twaragitangiye kandi ni icya buri mwaka, twizeye ko kizadusigira umusaruro muzima wo gufashanya, kumenya guhuza amateka yo hirya no hino mu gihugu kugira ngo tumenye ubugome bwaranze amateka yacu y’ahahise bidufashe kubaka ibishya turwanya abantu bagipfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uretse kuba abagize aka kagari baje kwibukira kuri uru rwibutso rw’Akarere ka Musanze, mu myaka yashize bagiye basura n’izindi nzibutso zo mu gihugu, ibyo bemeza ko bibafasha gusobanukirwa neza itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bacanye urumuri rw’icyizere.
Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abatutsi biciwe ku cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri.
Inzego z’umutekano zashyize indabo aharuhukiye imibiri ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze.
Gitifu w’Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza.
Umwe mu baturage witwa Mukampeta Bernadette yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko bifasha mu kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho.
Uyu nawe yemeza ko kwitabira ibikorwa byo kwibuka bibafasha kuko babona aho bagera bigisha abato n’abagihakana bakanapfobya.

Related posts

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

N. FLAVIEN

USA mu mugambi wo gucubya umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DR Congo.

N. FLAVIEN

M23 yateye Leta gufunga ingendo mu kiyaga cya Kivu, Goma irushaho kujya mu kaga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777