Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Musanze: Uko Nyirinkindi yatekereje guhesha agaciro amakoro yubakishwa imitamenwa mu Rwanda no hanze.

Nyirinkindi Aimé Ernest utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, avuga ko yagize igitekerezo cyo kongerera agaciro amabuye y’amakoro akoramo ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi, agamije kunganira gahunda ya Leta yo kugabanya ibituruka mu mahanga ahubwo bahanga ibishya kandi bikorerwa mu Rwanda.

Ibi byatumye ashinga uruganda rutunganya amakoro rugakoramo ibikoresho by’ubwubatsi, ruherereye mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze ku muhanda Musanze-Rubavu, aho abakorera muri uru ruganda nabo bemeza ko batunzwe n’imirimo babonyemo ndetse nabo ngo byabateye kumva ko mu Rwanda hari byinshi byahakorerwa bifite agaciro mu Gihugu no hanze yacyo.

Aganira n’Umunyamakuru wa Amizero.rw, uyu mugabo usanzwe ari umuganga yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda yagikuye ku kuba kuva mu bwana bwe kugeza akuze yarakundaga kumva ko azikorera, bituma atekereza cyane ku cyo yakora ngo ubwinshi bw’amabuye y’amakoro yabonaga aho atuye abyazwe umusaruro aho gufatwa nk’abangamira abahinzi, cyangwa ngo yubakishwe fondasiyo z’inzu gusa.

Nyirinkindi ngo yatangiye gukora ubushakashatsi abona ko hari imashini zitunganya aya mabuye bituma mu 2016 ashinga uruganda ruyatunganyamo amapave atangira akoresha imashini ebyiri none ubu afite izigera kuri 16.

Yagize ati: “Nakuze nkunda cyane ibintu bya bizinesi (business) uko ngenda nkura ngashakisha ikintu nzakora naje kwitegereza mbona hano muri Musanze haboneka amakoro menshi cyane, ntangira kwibaza icyo nakora ngo nyabyaze umusaruro, nkora ubushakashatsi menya ko hari imashini ziyakoramo amapave ndazigura mu 2016 nibwo twatangiye gukora ntangirana imashini ebyiri ubu tugize 16”.

Akomeza avuga ko ibyo yakoze kandi byaturutse ku kuba yarabonaga ibikoresho by’ubwubatsi bikozwe mu buryo bw’umwimerere kandi biramba bitarakundaga kuboneka, ibyari bihari byose byabaga ari ibikorano bihongerwa amarangi n’ibindi, bituma we ahitamo umwihariko w’inyubako zubakishijwe ibikoresho karemano kandi byubaka inzu mu buryo burambye.

Yagize ati: “Nabonaga ukuntu nta bikoresho by’ubwubatsi bikozwe mu buryo bwa karemano dufite nkabona harimo icyuho gikomeye, wasangaga ibihari ari ibibumbano ibindi bihongerwa amarangi ngo bise neza, ariko amakoro dukora yubaka inzu imara imyaka ibihumbi, hari ayo dukora ameze nk’amakaro atakwa ku bikuta by’inzu ukabona bisa neza cyane, ikindi umwihariko w’ibi bikoresho ntibisaza ahubwo uko imyaka yiyongera niko birushaho kuba byiza, dufite byinshi mu Rwanda twakwikorera bikagira agaciro karuta ibitumizwa mu mahanga”.

Bamwe mu bakozi bakorera muri uru ruganda bavuga ko ari imirimo ibatunze bo n’imiryango yabo, gusa bakongeraho ko byatumye bakunda cyane ibikorerwa mu Rwanda banabona ko kuba bikundwa n’abanyamahanga ari igihamya cy’ubudasa bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Nshimiyimana Dieudonne ni umwe muri bo yagize ati: “Naturutse mu Karere ka Nyaruguru nje gushaka ubuzima, ninjira mu bunyonzi biranga, nyuma nza muri uru ruganda ndi umuyede ariko kugeza ubu nkoresha imashini zisatura amabuye, mu cyumweru ninjiza ibihumbi 100 bivuye hano, tugira abakiriya b’abazungu, abakongomani bakunda cyane ibikoresho dukora, byatumye nkunda ibikorerwa iwacu mbona ko dukwiye kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kiduha”.

Ngendahayo Jean Paul nawe ati: “Aya mapave dukora yubakishwa mu buryo butandukanye, yubakishwa imihanda, asaswa mu mbuga, hari akoreshwa mu buryo bwo gutaka amazu agasa neza, haboneka ibyitwa ibideshe byubakishwa amazu, hari garaviye, muri macye ntakiva ku makoro gipfa ubusa, abantu nibareke kumva ko ibiva mu mahanga ari byo byubaka amazu aramba, usibye mu bwubatsi mu Rwanda dufite byinshi twakora bikaduteza imbere tutarindiriye ibiva mu mahanga”.

Zimwe mu mbogamizi Nyirinkindi agaragaza ahuriyeho na bagenzi be bakora umwuga umwe, avuga ko kugeza ubu amasoko akiri macye cyane agasaba ko ba rwiyemezamirimo batinyuka bagashora imari mu bikoresho bakora ndetse ngo bakabona n’amasoko ya Leta kuko byabunganira kwagura ibyo bakora ndetse ngo bakarushaho kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije imashini zigezweho zikoresha.

Ikindi ngo basaba ko bakoroherezwa mu buryo bwo gutanga imisoro kuko ibuye ry’ikoro risoreshwa kuva riva mu kirombe, kugeza rigiye ku isoko ndetse ngo n’ibisigazwa byaryo nabyo bigasora, bikiyongeraho n’uko buri mashini isatura amabuye nayo isoreshwa n’umusoro w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisiro n’amahoro ukiyongeraho bagasaba ko bakoroherezwa uburyo bwo gusora kuko bituma inganda zabo zidatera imbere ahubwo zidindira abandi bakazifunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Ramuli Janvier, avuga ko ibibazo byagaragajwe n’aba batunganya amakoro bakayakuramo ibikoresho by’ubwubatsi babyizeho bakabishakira ibisubizo birimo no gukuraho umusoro wajyaga utangwa ku mashini bifashishaga ariko ko bazajya basora ku bimaze gutunganywa bijyanywe ku isoko.

Yagize ati: “Ibibazo bagaragaje twabyizeho ariko hari abo usanga amakoro batunganya bayakura hirya y’aho imashini zabo zikorera noneho bagasora umusoro w’ubwikorezi kandi uwo aba ari ngombwa, ariko abafite ibirombe aho bakorera bo uwo musoro ntabwo uba ubareba. Umusoro twabakuriyeho ni uwo bajyaga batanga ku mashini bakoresha”.

Akomeza agira ati: “Abafite imashini eshatu bazisoreraga ibihumbi 50 abagejeje kuri esheshatu bagasora ibihumbi 100, uwo musoro twawukuyeho ariko bazajya basora ku byo bamaze gutunganya nko ku itafari rigiye ku isoko rizajya risorerwa amafaranga abiri hakubwe ingano y’amatafari”.

Mu Karere ka Musanze haboneka inganda zirenga 10 zitunganya amabuye y’amakoro akorwamo amatafari y’ubwubatsi, umusenyi, garaviye, amapave n’ibindi.

Abahanga mu bwubatsi bemeza ko inzu yubakishijwe amakoro yatunganyijwe neza ishobora kuramba inshuro eshanu kurusha iyubakishijwe amatafari asanzwe, kuko ishobora kumara imyaka isaga 150.

Amakoro avamo amatafari meza cyane akomeye.
Imashini zitunganya amakoro zikayabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi biramba kandi bigezweho

Related posts

Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kwihisha muri M23 rugatera Igihugu cye.

N. FLAVIEN

Gisenyi: Abarezi bibukijwe ko Igihugu gikeneye abarezi bafite imyumvire n’imigirire ikwiriye.

N. FLAVIEN

Isaha ku isaha Ukraine ishobora guhindukirana u Burusiya bwayigabyeho igitero.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777