Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Musanze: Rudakubana Paul uvukana na Peter na André bafite ubumuga bw’ubugufi yapfuye urupfu rutunguranye.

Ahagana mu ma saa tanu z’amanywa (11h00) kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko uwitwa Rudakubana Paul  w’imyaka 56 yitabye Imana, urupfu rwatunguranye kuko yasanzwe mu nzu mu Kagari ka Cyabagarura yashizemo umwuka.

Rudakubana Paul ni umwe muri ba bagabo batatu bamamaye bitewe n’ubugufi bwabo, bakaba barakoreshejwe ibiganiro ku ma YouTube Channels ndetse bakorwaho inkuru nyinshi bitewe n’amatsiko buri wese yumvaga abafiteho.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, icyateye urupfu rwa Paul ntikiramenyekana kuko inzego zibishinzwe nk’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB zitaratangaza icyaba cyahitanye uyu mugabo n’ubwo hari abavuga ko ngo yaba yanywaga inzogo zikomeye [izizwi nk’ibyuma] kandi ngo akazinywa nta mafunguro ahamye yafashe. Nyuma y’uko ngo yagiraga ikibazo cyo kubura amazi n’amaraso mu mubiri, birakekwa ko ari cyo yaba yazize.

Aba bavandimwe batatu (Paul, Peter na André) bavuga ko bavutse ari barindwi, aho bane bavukana nabo bo nta bumuga bw’ubugufi bafite kandi ngo aho kubafasha barabataye bahitamo kwigira mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, gusa ngo kuri ubu hari mushiki wabo umwe babanaga.

Rudakubana Paul witabye Imana, niwe wakundaga gusobanura neza ubuzima bwabo, aho mu minsi yashize yari yatangaje ko ngo babanje gukora ubuhinzi, buza kubananira, bitewe n’impamvu zitandukanye, batangira ibijyanye no kudoda inkweto kugeza ubwo umugiraneza abahaye akazi muri Hotel Muhabura yo mu Karere ka Musanze, aho bakiraga abantu bakanakora isuku mu busitani.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, amahoteli menshi yagabanyije abakozi, aba nabo bajya mu rugo batyo, maze ngo ubuzima bwabo burushaho kuba bubi n’ubwo hari abantu batandukanye bagiye baza kubashakaho ibiganiro bakabizeza ko bagiye kubahindurira ubuzima ariko bikarangira bibaye iby’agahe gato.

Aba bagabo batuye mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bose ni ingaragu kuko ngo bagiye bakomwa mu nkokora n’ubushobozi bucye ariko ngo hakaba haragige hazamo no kwitinya.

N’ubwo imyaka yabo bose itazwi neza, ngo umukuru muri aba bagabo batatu yitwa Buhigiro André, bivugwa ko afite imyaka 102, mu gihe Rudakubana Paul witabye Imana bivugwa ko yavutse mu 1966 bivuze ko atabarutse ku myaka 56, uwa gatatu akaba Sindikubwabo Pierre (Peter) wavutse mu 1974, bivuze ko afite imyaka 48, gusa kumenya imyaka ya nyayo bikaba bitoroshye kuko nabo ubwabo iyo muganira wumva batayibuka neza. Rudakubana Paul yitabye Imana ngo hari akabari gashya ko muri Cyabagarura yari asigaye akoramo we n’abavandimwe be.

Paul witabye Imana niwe wari hagati muri batatu bafite ubumuga bw’ubugufi.
Paul witabye Imana niwe wakundaga gusobanura ubuzima bwabo. Aha yari mu kiganiro na M Irené, abanza gusenga Imana.
Abavandimwe batatu Paul (uri ku ruhande wambaye imikara ndetse n’amadarubindi) Peter na André bavukanye ubumuga bw’ubugufi.

Related posts

Abumva ko TVET ari amashuri y’abaswa bakwiye guhindura iyo myumvire bakaziyoboka ku bwinshi.

N. FLAVIEN

Ingabo za Leta ya Congo zatangije urugamba karundura rwo kwisubiza ibice byafashwe na M23.

N. FLAVIEN

RURA yatangaje ibiciro bishya kuri Litiro ya lisansi na mazutu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777