Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Musanze: Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage.

Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage witwa Rariya Thomas uri mu kigero cy’imyaka 61, ahagana mu ma saa munani z’ijoro (02:00AM), kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Muhabura.

Uretse kandi izi ntama ehanu zapfuye, izi nyamaswa zasize zinakomerekeje indi imwe ya gatandatu, gusa ku bw’amahirwe yakomeretse byoroheje ku kaguru, ikaba iri kwitabwaho n’umuvuzi w’amatungo (Véternaire).

N’ubwo batazi neza ubwoko bw’izi nyamaswa, abaturage bo muri aka gace bavuga ko hari ibibwa byo mu gasozi byabazogoroje ku buryo ngo byirirwa bizerera mu mirima y’abaturage yegereye ishyamba, bakaba bakeka ko ari byo byaba byishe n’izi ntama kuko ngo atari nazo za mbere zipfuye muri ubu buryo.

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace bwemeje aya makuru, buvuga ko izi nyamaswa zishobora kuba zaciye mu rihumye abashumba bazo kuko ngo ubwo zicwaga nta bari bahari. “Ntibari bahari, bari bazitaye aho mu mirima aho zaririwe nizo nyamaswa”.

Ku bufatanye bw’inzego, abayobozi batandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge, inzego z’umutekano na RDB bahageze bahumuriza abaturage kandi babizeza ubufatanye mu gukemura iki kibazo, hategurwa uburyo bwo gutega izi mbwa zo mu gasozi abaturage bavuga zirirwa zizerera.

Izi ntama eshanu zapfuye ni iz’umuturage wororeye inka 13 n’intama 30 mu masambu ye ari ku nkengero za Parike y’Igihugu y’Ibirunga, akaba yasabwe kubaka ikiraro mu rwego rwo kwirinda kororera ku gasozi no kubungabunga umutekano w’inka n’intama ze.

Izi ntama zishwe n’inyamaswa zitaramenyekana
Nyuma y’uko ubuyobozi buhageze, izi ntama zatabwe hirindwa ko hari abashobora kuzirya zikaba zabagwa nabi
Nyirazo yororeye inka n’intama mu nkengero za Parike y’Igihugu y’Ibirunga/Volcanoes National Park

Related posts

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

N. FLAVIEN

Prof Jean Bosco Harelimana wayoboraga RCA yirukanwe kubera imiyoborere idahwitse.

N. FLAVIEN

Ibyishimo bya Jackson nyuma yo kuzuza Miliyoni y’abanyamuryango kuri RedBlue JD.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777