Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Iteganyagihe Ubukungu Ubuzima

Musanze: Imvura nyinshi yahitanye umuntu inangiza byinshi[Amafoto].

Amazi y’Imvura nyinshi yaraye igwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze cyane cyane ibyegereye ishyamba ry’ibirunga yahitanye umwana w’imyaka 15, yangiza inzu 11, yica inyamaswa yo muri Parike, yangiza n’imyaka y’abaturage.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023 rishyira kuwa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, aho imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze ndetse n’ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Ramuli Janvier, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere abereye umuyobozi cyane cyane ahegereye ishyamba ry’ibirunga.

Yavuze ko umwana w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ariwe wahitanywe n’iyi mvura akubiswe n’inkuba ndetse ngo hari n’imbogo yapfuye yagaragaye mu murenge wa Muhoza yazanywe n’ayo mazi yaturukaga mu birunga.

Yagize ati: “Amakuru tumaze kumenya ni uko hari umwana wakubiswe n’inkuba w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ndetse no mu Murenge wa Muhoza ahanyura ya myuzi habonetse ishashi y’imbogo yamanukanywe n’ayo mazi”.

Yakomeje avuga ko hari inzu 11 zo mu Murenge wa Gacaca zinjiwemo n’amazi ndetse imwe muri zo yamaze kugwa hasi ikaba yasenyutse.

Ati: “Hari n’imyaka y’ibishyimbo bishinze mu mazi ariko byari byeze ku buryo byo bazabisarura kuko bahinga bimwe by’imishingiriro”.

Yongeyeho ko hirya no hino mu Karere ayoboye hakomeje gukusanywa amakuru y’ibyaba byangijwe n’iyi mvura byose kugirango barebe icyo bakora nibiba ngombwa biyambaze inzego zibakuriye.

Inzu 11 zinjiwemo n’aya mazi ndetse 1 yamaze kugwa hasi.
Imyuzure yatewe n’iyi mvura ni myinshi ahantu hatandukanye.
Iyi mvura yangije byinshi birimo n’imyaka y’abaturage.

Related posts

WASAC n’ubuyobozi bwa GOICO PLAZA baritana bamwana ku ifungwa ry’isoko rikuru rya Musanze.

N. FLAVIEN

APR FC yamenye amakipe bazahurira muri CECAFA Kagame Cup 2025 i Dar es Salaam.

KALISA

Ibisasu biremereye bya FARDC byateye benshi kwikanga imirwano muri Nyiragongo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777