Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Ubuzima

Musanze: Ikiraro cyari imbogamizi ku buhahirane cyahindutse gahuzamiryango.

Abaturage b’Akagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze ndetse n’abo muri Kabeza mu murenge wa Cyuve bavuga ko nta ko bisa kuba basigaye banyura ku biraro byiza bitabateza impanuka nk’uko byari bisanzwe, ngo kwambuka Rwebeya bikaba byarasabaga kubanza kubitekerezaho ariko ubu ibi biraro byabaye gahuzamiryango kuko bagenderana haba ku manywa cyangwa nijoro.

Umwe mu baturage baganiriye nk’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW witwa Nyirandikubwayo yagize ati: “Iki kiraro kije gukemura byinshi kuko kitarakorwa abantu bakigwagamo bamwe bagapfa abandi bakavunika ku buryo imiryango yacu yari yaracitse ku muco wo kugenderana ariko kuba cyarubatswe biradufasha kongera kuduhuza ndetse n’inzu ziri hakurya hariya ziragira agaciro kuko hari benshi warangiraga inzu muri aka gace bagahita bakubwira imbogamizi y’ikiraro”.

Mu byishimo byinshi, uwitwa Hakizimana Vincent, nawe yagize ati: ”Byari bigoye cyane ko waca ku kiraro cyari gisanzwe aha kuko cyadibadibaga cyane, kuko hari abava muri Cyabagarura bikoreye imizigo runaka bajya mu gasoko ka Gashangiro bagorwaga no kugicaho rimwe na rimwe bakanabireka ariko ubu murabonako n’abana bato bakinyuraho biruka nta kibazo. Ibintu ni uburyohe kuko imiryango yacu isigaye ihahirana nta mpungenge kandi birarushaho kuzamura ubukungu bw’aba baturage bo hakurya no hakuno”.

Kimwe mu biraro biri kubakwa cyangwa bigasanzwa ku mugezi wa Rwebeya abaturage bishimira cyane, ni igihuza Umudugudu wa Bucuzi wo mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve n’Umudugudu wa Ruvumu wo mu kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze hose ho mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Uwanyirigira Clarisse, nawe ubwe yishimira ko abaturage batagitakaza ubuzima kubera ibiraro bibi, agashimira kandi abafatanyabikorwa barimo inzego z’umutekano bagize uruhare mu kubaka ibiraro bitandukanye akaba asaba abaturage gukomeza gusigasira ibi bikorwaremezo byabo.

Yagize ati: “Ni byiza ko abaturage bacu ubu bambuka nta kibazo kuko natwe twabonaga ko bibangamye. Turashima abafatanyabikorwa badufashije kubaka iki kiraro ndetse n’ibindi bitandukanye byari biteje impungenge, nk’aho wasangaga hari igiti kimwe cyangwa bibiri bigateza impanuka ndetse hari n’aho byatezaga urupfu. Aba bafatanyabikorwa batwubakiye ibiraro byiza mu mirenge ya Musanze, Nyange ndetse na Cyuve ku migezi yari iteje ibibazo ubu ni amahoro”.

Yakomoje no ku buhahirane anavuga ko hari indi mirimo igikomeje. Ati: “Kiriya kiraro kije kongera ubuhahirane hagati y’Imirenge igihuriyeho kuko mbere byari bigoranye ko wakinyuraho uri ku igare ariko ubu na moto yahanyura, turasaba abagikoresha kugisigasira bakirinda kucyangiriza cyane cyane abakuraho ibyuma bigifashe hato kitazasubirana ishusho cyahoranye. Mu buryo bwo kugikomeza, dufite umufatanyabikorwa ugiye kutwubakira ibiraro, turateganya ko iki nacyo kuko hasi hatazamuye amabuye agifata, azabikora kugirango imvura nyinshi ituma uyu mugezi wuzura itazagisenya”.

Imigezi inyuramo amazi y’imvura aturuka mu birunga nka Muhe, Rwebeya, Cyuve n’indi bakunze kwita imyuzi, ikunze kuzura cyane mu bihe by’imvura. Aya mazi menshi anyuramo atuma aho anyura hacukuka cyane bigasaba ko hubakwaho ibiraro bikomeye kuko iyo bidakozwe gutyo bishobora gutwara ubuzima bw’abaturage bagomba kwambuka iyi migezi kuko ahandi banyura ari kure cyane kuko bibasaba kuzenguruka bakanyura mu mihanda ya kaburimbo ifite ibiraro bikomeye cyane.

Vice mayor w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Abaturage bo muri Cyuve na Musanze babasha guhahirana nta mpungenge.
Akarere n’abafatanyabikorwa bagiye kubaka ibikuta bifata ikiraro bahereye hasi kugirango gikomere kurushaho.

Related posts

U Rwanda na DR Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.

N. FLAVIEN

Ibisasu by’Uburusiya byajegeje Kyiv mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba.

N. FLAVIEN

Nyuma ya APR FC, Mukura VS yirengeje na Rayon Sports i Huye bajya mu bicu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777