Inzego z’ubuzima mu karere ka Musanze zigaragaza ko hashyizwe imbaraga mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi itera Sida, ariko by’umwihariko mu kwita ku cyiciro cyihariye cy’abakora umwuga w’uburaya kugira ngo bakumire ubwandu bushya.
Icyiciro cyihariye cy’abakora umwuga w’uburaya ni kimwe mu byagaragaye ko bakunze kwibasirwa na Virusi itera SIDA, ari yo mpamvu kuri ubu hashyizwe imbaraga nyinshi mu kubafasha kugabanya ubwandu bushya kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Kuri ubu mu karere ka Musanze habarurwa abasaga 500 (bazwi) bakora umwuga w’uburaya (bibumbiye mu mahuriro yabo), muri bo 45% bafite Virusi itera SIDA. Aba bitabwaho bagafata imiti, ndetse bakanahabwa ubujyanama ku bwirinzi bakangurirwa gukoresha agakingirizo kugira ngo badakomeza gukwirakwiza ubwandu bushya mu babagana.
Abataranduye nabo muri aba bakora umwuga w’uburaya baraganirizwa bagakangurirwa gukoresha agakingirizo neza kugira ngo birinde kuba bakwanduzwa nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri.
Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya nabo bemeza ko nyuma yo guhabwa inama n’ibiganiro bitandukanye ku bwirinzi, bahisemo kwirinda bakoresha agakingirizo mu rwego rwo gukunda ubuzima bwabo birinda Virusi itera SIDA, abanduye nabo bagafata imiti neza, gusa ngo banabonye ibyo gukora bakaba babuvamo kuko bubangiriza ubuzima.
Umwe muri bo utashatse kwivuga amazina yagize ati: “Kubera inama tugirwa n’inzego z’ubuzima ziduhora hafi, ubu dusigaye dukunze ubuzima bwacu, dukoresha agakingirizo neza tukanitabira kwipimisha kenshi ngo tumenye uko duhagaze. Abanduye muri twe bafata imiti neza kandi ubuzima bwacu bumeze neza”.
Undi nawe ati: “Mbere twabaga tumeze nk’ibiharamagara kuko twabonaga agatubutse mu gihe tubonanye n’abagabo nta gakingirizo dukoresheje. Mbese ibyo gutinya kwandura SIDA ntacyo byabaga bitubwiye, ariko ubu kubera inyigisho duhabwa mu kwirinda dusigaye tuzikurikiza, gusa turwana no gushaka ibindi dukora tukava mu buraya kuko butwangiriza ubuzima”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze, Rwigamba Aimable, nawe avuga ko iki kigo kigira uruhare runini mu kwigisha urubyiruko rurimo n’abakora uburaya kwirinda Virusi itera SIDA, banabakangurira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze babashe kurinda ubuzima bwabo.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko abakora uburaya bahari benshi kandi bakorana nabo babasanga mu matsinda bakoreramo bagahabwa ubujyanama mu bwirinzi banapimwa Virusi itera SIDA ku bushake, abanduye bagashyirwa ku miti igabanya ubukana naho abatarandura bagakangurirwa kwirinda.
Yagize ati: “Abakora uburaya turabafite ndetse dukorana nabo aho bakorera mu matsinda. Ni icyiciro cyitabwaho cyane kuko bigaragara ko batitaweho haboneka ubwandu bushya bwinshi bwa Virusi itera SIDA”.
Dr Muhire Philbert akomeza avuga ko bagerageza kubegera bakabagira inama ku bwirinzi babakangurira gukoresha neza agakingirizo, abamaze kwandura nabo bakabitaho byihariye bahabwa imiti igabanya ubukana kandi akemeza ko byatanze umusaruro ufatika mu kugabanya ubwandu bushya muri bo no mu babagana.
Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Musanze bakunze kugaragara rwagati mu mujyi wa Musanze, mu isantere ya Kinigi, mu murenge wa Muko mu isantere ya Muko no mu murenge wa Busogo mu isantere ya Byangabo, ari naho inzego z’ubuzima zikunze kwibanda mu kubegera babaha ibiganiro na serivisi ku bijyanye no kwirinda Virusi itera SIDA.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hose abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314, igaragaza kandi ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA mu mubiri.
Kugeza ubu, ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko. Naho imibare y’Urugaga rw’abafite Virusi itera SIDA igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.
Yanditswe na N. Janvière/ WWW.AMIZERO.RW