Umukecuru witwa Nyirabirori Thérèse w’imyaka 76 y’amavuko wo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Kibuguzo, birakekwa ko yanyoye umuti wica udukoko (tiyoda/Thiodan) yiyahuye bikamuviramo urupfu.
Aya makuru yamenyekanye ahagana saa yine za mu gitondo (10h00) ejo ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, aho bamusanze mu nzu yamaze kunywa uyu muti bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima cya Shingiro kuko yari ameze nabi ahita ashiramo umwuka.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, aho yavuze ko uyu nyakwigendera bikekwa ko yiyahuye, gusa ngo icyabimuteye ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza.
Yagize ati: “Yego nibyo byabaye saa yine (10h00) uyu nyakwigendera yitwa Nyirabirori Thérèse w’imyaka 76, bivugwa ko yiyahuye icyabimuteye ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza ku cyamuteye kwiyahura n’icyo yakoresheje yiyahura”.
SP Mwiseneza akomeza agira inama abaturage yo kutihererana ibibazo ahubwo ko bakwiye kujya begera ubuyobozi bukabibafashamo no gutangira amakuru ku gihe ku bafite ibibazo kugira ngo babafashe.
Ati: “Ubutumwa duha abaturage ni uko bagomba gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bagafashwa bakagirwa inama. Abaturage barasabwa kwirinda kwihererana ibibazo bafite bakagera aho bafata icyemezo cyo kwiyahura ahubwo bakwiye kujya begera ubuyobozi bakabumenyesha ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo”.
Abaturage bari bazi uyu mukecuru bavuga ko kwiyahura kwe bishobora kuba byaratewe n’uburwayi yari afite bukomeye bikekwa ko bwari bwaramuteye kwiheba agahitamo kwiyambura ubuzima yibwira ko ari bwo yaba aruhutse imiruho yo kuri iyi si.
Yanditswe na N. Janvière / WWW.AMIZERO.RW