Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basanzwe bakora ubushabitsi butandukanye mu karere ka Musanze bafashijwe kuzamura urwego rwo gucunga no gutegura imishinga, ibizabafasha kuzamura ubumenyi mu mikorere yabo ya buri munsi nk’abatunzwe n’ubushabitsi (business), ibi bikazabarinda ibihombo bya hato na hato bikunze kugaragara.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, Urugaga rw’Abikorera, PSF mu karere ka Musanze ku bufatanye n’Ihuriro ry’abanyamahoteri, kuwa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, biyemeje ko bagiye gufatanya na Ibuka ndetse n’Akarere mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso by’abiciwe mu nzu yari yaragenewe ubutabera ariko bikaza kurangira ihindutse ahicirwa abatutsi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Musanze, bwana Habiyambere Jean, icyo gihe yavuze ko nk’abikorera bo mu karere ka Musanze ku bufatanye n’Ihuriro ry’abanyamahoteri, batanze inkunga igera kuri Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda (13,000,000Frw) agenewe kuzahura ubushabitsi bwa bamwe mu bikorera barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko ubu bafite Igihugu cyiza gishyize hamwe kandi kizira amacakubiri.
Ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze, PSF na Ibuka, impuguke zo muri GAERG zatanze amahugurwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bakora ubushabitsi bagera kuri 61 bo mu karere ka Musanze, mu rwego rwo kubafasha gukora ubushabitsi buramba, bityo bukazabafasha guhindura ubuzima bwabo bubaganisha ku iterambere rirambye ribubakamo ubuzima bufite intego kandi butanga icyizere.
Mukagakwaya Julienne usanzwe akorera ubushabitsi mu mujyi wa Musanze na Sekaneza Jean Pierre ukorera mu murenge wa Kinigi bavuga ko kuba bahuguwe ku kwicungira umushinga ari amata yabyaye amavuta. Bemeza ko mbere bacuruzaga bahuzagurika ariko kuri ubu ngo beretswe uburyo bwo gutekereza umushinga, ukawutegura ndetse ukawucunga neza ku buryo ibyago byo guhomba biba bicye cyane.
Bemeza ko inkunga y’ibihumbi 500 bemerewe izabafasha kongera ingano y’ibyo bakoraga, ikazatuma bakora neza cyane bakiteza imbere kuko ntawe uzaba abahagaze hejuru abishyuza, bakazanafasha n’abandi batagize aya mahirwe bityo bagakomeza gukataza mu iterambere babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uharanira ko buri munyarwanda yakora akiteza imbere.
Twizere Rusisiro Festus ni Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Musanze, ashima cyane ubufatanye bw’inzego nk’Akarere, Urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze n’abandi bose bagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko hari amafaranga y’imishinga yatanzwe n’Akarere n’andi yatanzwe n’abikorera, yose ngo akaba agamije kongera ubushobozi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakora ubushabitsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald avuga ko nk’Akarere nabo bishimira ibikorwa nk’ibi kuko ari bimwe biri mu mihigo. Ati: “Urabona tugira imihigo itandukanye irimo no gufasha abantu barokotse, ku nkunga itangwa na MINUBUMWE ku bantu bahoze bafashwa na FARG. Twishimira kubona uwafashijwe akora icyo yafashirijwe koko kuko bituma ukora ukigira, ukava mu cyiciro wari urimo ugatera imbere. Ku bufatanye rero n’inzego dukomeza kubakurikirana ku buryo inkunga ndetse n’aya mahugurwa bitaba imfabusa”.
Ku bufatanye bwa Ibuka Musanze n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije kwiga (GAERG), Akarere ka Musanze kahuguye abarokotse Jenoside bagize amahirwe kuri iyi nshuro bagera kuri 61. Aba barimo 47 bafashijwe n’Akarere, hakiyongeraho 14 bafashijwe n’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze (PSF) aho buri wese ahabwa inkunga y’ibihumbi 500, akayahabwa mu byiciro bibiri aho icya mbere ahabwa 60%, ubwa kabiri agahabwa 40%.





