Mu buhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo, abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi, Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, bemeza ko kuba indege ya Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda yarahanutse atari byo byatumye Jenoside iba kuko ababo bishwe mbere cyane, ibyerekana ko wari umugambi wateguwe.
Mu buhamya bwabo, bagaragaza ko mu cyahoze ari Komini Kinigi, abatutsi batangiye kwicwa Inkotanyi zigitangira urugamba rwo kubohora Igihugu, ngo abicanyi bakaba barabicaga babita “inyenzi, ibyitso byazo n’andi mazina atesha agaciro ikiremwamuntu”, bakaba bavuga ko ntawari ukwiye gukomeza kwitwaza ko indege ya Habyarimana ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo mu cyahoze ari Komini Kinigi iyo ndege yahanutse nta witwa umututsi n’umwe ukihabarizwa.
Munyarutete Joseph uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Kinigi avuga ko izo nzitwazo nta shingiro zifite. Ati: “Ndababwiza ukuri ko twahizwe kuva Inkotanyi zigitera, baratwica, mu 1991 bica bene wacu hafi ya bose ku buryo njye nagiye mpunga rimwe na rimwe bakamfata nkatanga amafaranga nigura ngo ndebe ko bwacya kabiri, ndabyibuka ko hari aho nageze baravuga ngo iyo nyenzi nihatagira uyigura akayo karashoboka, haza umuntu baraciririkanwa bangura ibihumbi 8 (8,000Frw) by’icyo gihe. Byageze mu 1991 utari yarishwe wese arahunga ari nabwo nanjye nagiye i Kigali, ku bw’amahirwe ndacengera nsanga Inkotanyi mu mutara mpita njya mu gisirikare”.
Munyarutete ashimangira ko kuva icyo gihe yakomeje kurwana ariko yumva ko bene wabo bose bashize, gusa ngo urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye aza kuzamenya ko hari bene wabo barokotse, ngo ni ko kongera kwiyungunganya n’ubwo bitari byoroshye kubera amagambo mabi y’urwango yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside. Akaba avuga ko n’ubwo hashize imyaka 30 twibuka, bene aya magambo akigaragara ku buryo ngo hadashyizwemo imbaraga abayavuga bashobora gukongeza n’abandi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko amagambo nk’aya adakwiye namba akaba yemeza ko imbaraga nyinshi zishyizwe mu kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ku buryo umwana w’u Rwanda aba mu gihugu kizira amacakubiri aho yaba ava hose ahubwo akarazwa ishinga no gukora cyane ngo yiteze imbere.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Kinigi ari urugero rwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, ibitandukanye n’ibyo abapfobya bakanahakana Jenoside birirwa babeshya ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika. Yavuze ko bidakwiye namba kuko abatutsi bo mu Kinigi bishwe mbere cyane yuko iyo ndege ihanuka.
Icyahoze ari Komini Kinigi ubu ni mu murenge wa Kinigi n’uwa Nyange, aho benshi mu batutsi bahabarizwaga bari batuye ahitwa Nyarugina ubu ni mu kagari ka Kabazungu. Mu rwego rwo kubaha icyubahiro, abatutsi bishwe icyo gihe baruhukiye mu rwibutso rwa Kinigi ruruhukiyemo imibiri igera ku 166, abahafite ababo bakaba bakomeje gusaba ko rwakubakwa bijyanye n’igihe abazi aho bajugunye ababo nabo bagatanga amakuru kuko abahashyinguye bakiri bacye cyane.







