Amizero
Ahabanza Politike

Moise Katumbi yavuze uko ubutegetsi bwa Tshisekedi burira ku ntambara ya FARDC na M23.

Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abona hari bamwe mu bantu bo hejuru mu butegetsi bwa kiriya gihugu bafite inyungu mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’umutwe wa M23; ikaba impamvu nyamukuru itarangira.

Kuri ubu imyaka irakabakaba itatu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye imirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 uvuga ko urwanira abanye-kongo bavuga ururimi rw’i kinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’ikinyarwanda.

Ni intambara Kinshasa yashoyemo amafaranga menshi igura intwaro zigezweho, indege z’indwanyi za Sukhoi-25 na za drones z’intambara (CH-4); ndetse inayitabazamo abacanshuro b’abanyamahanga; bikavugwamo imaze kuyishoramo abarirwa muri miliyari zisaga ebyiri z’amadorali.

RDC n’ubwo yashoye muri iyi ntambara uyu murengera w’amafaranga, inyeshyamba zikuriwe na Gen Sultani Makenga ziracyagenzura ibice bitandukanye bya Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Moise Katumbi mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ibinyamakuru bya ACTUALITE.CD na Jeune Afrique; yavuze ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwarananiwe gutsinda M23; nyamara ubwa Joseph Kabila bwarabigezeho nyuma yo gukoresha ¼ cy’amafaranga RDC imaze gushora muri iriya ntambara.

Ati: “Ubwo M23 yirukanwaga mu burasirazuba bwa RDC nari Guverineri, hari ku butegetsi bwa Perezida Kabila. Ingengo y’imari yarengagaho gato cyangwa igakabakaba $ miliyoni 500. Uyu munsi ingengo y’imari irarenga $ miliyari 2. Niba dukoresha miliyoni 300 tukirukana M23 uyu munsi tukaba twarananiwe kwisubiza ibice igenzura kandi dukoresha miliyari 2, bivuze ko hari ikibazo”.

Yavuze ko impamvu iriya ntambara itarangira ari uko hari bamwe mu bantu bo ku ruhande rwa Leta bayifitemo inyungu, bijyanye no kuba bayifashisha mu kwiba amwe muri ariya mafaranga.

Ati: “Ku bwanjye navuga ko hari abantu biba amafaranga bitwaje ingufu z’intambara, kuko amafaranga ntabwo agera ku basirikare”.Katumbi yunzemo ko kuba Kinshasa ikura inyungu mu ntambara ihanganyemo na M23 ziri mu mpamvu yarahiye kujya mu biganiro n’uriya mutwe.

Uyu munyapolitiki yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abanye-Congo bose ari ngombwa, na cyane ko Perezida Félix Tshisekedi ubwe yanigeze gutumiza uriya mutwe i Kinshasa ngo baganire.

Related posts

RIB yagaragaje abakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Muntu Clarisse

Bugesera: Ivugabutumwa rya Chorale Sion ADEPR Jenda ryasize hafi 100 bemeye kwakira Yesu.

N. FLAVIEN

Mu kwezi kumwe Chriss Eazy apfushije umubyeyi we na Nyirakuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777