Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Ubutabera

Miss Muheto yakatiwe igifungo gisubitse acibwa n’amande.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Rwanda 2022, ari nawe ukiri ho kugeza ubu, Nshuti Muheto Divine ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo gisubitse cy’amezi atatu n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 190.

Miss Nshuti Muheto Divine wari umaze iminsi 18 afunze, umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cyo guhunga aho yakoreye impanuka, ategeka ko Muheto Divine utari waje mu isomwa ry’urubanza rwe ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Miss Muheto Divine gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani, na bwo ntibwari bwaje kumva isomwa ry’uru rubanza, bamwe bakaba bibajije niba buzajuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

Nshuti Muheto Divine w’imyaka 21 y’amavuko yafunzwe kuva tariki 20 z’ukwezi gushize (Ukwakira). Ari imbere y’urukiko mu cyumweru gishize, yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye”.

Uyu munsi umucamanza yamugize umwere kuri icyo cyaha yahakanye, maze avuga ko amukatiye amezi atatu y’igifungo gisubitse ku byaha yemeye, n’amande y’amafaranga 190,000.

Muheto yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko Leta irihagarika kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.

Ubwo yagezwaga mu rukiko, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye umwaka n’amezi umunani.

Related posts

Bivuze iki kuba Ubumwe bw’u Burayi bugiye koroshya bimwe mu bihano bwafatiye u Burusiya ?

N. FLAVIEN

Gakenke: Inkuba yakubise abaturage basengeraga ku musozi, bane bahita bapfa.

N. FLAVIEN

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777