Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Rwanda 2022, ari nawe ukiri ho kugeza ubu, Nshuti Muheto Divine ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo gisubitse cy’amezi atatu n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 190.
Miss Nshuti Muheto Divine wari umaze iminsi 18 afunze, umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cyo guhunga aho yakoreye impanuka, ategeka ko Muheto Divine utari waje mu isomwa ry’urubanza rwe ahita arekurwa.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Miss Muheto Divine gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani, na bwo ntibwari bwaje kumva isomwa ry’uru rubanza, bamwe bakaba bibajije niba buzajuririra uyu mwanzuro w’urukiko.
Nshuti Muheto Divine w’imyaka 21 y’amavuko yafunzwe kuva tariki 20 z’ukwezi gushize (Ukwakira). Ari imbere y’urukiko mu cyumweru gishize, yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye”.
Uyu munsi umucamanza yamugize umwere kuri icyo cyaha yahakanye, maze avuga ko amukatiye amezi atatu y’igifungo gisubitse ku byaha yemeye, n’amande y’amafaranga 190,000.
Muheto yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko Leta irihagarika kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.
