Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yashyikirije Perezida w’u Burundi ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yoherereje mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubutumwa buganisha ku gusubukura umubano w’Ibihugu byombi ukongera kuba mwiza nka mbere.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwatwawe na Minisitiri w’Ingabo, Major General Albert Murasira, wabushyikirije Perezida Ndayishimiye mu biro bye i Gitega muri Ntare Rushatsi.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Butoyi Evelyne, yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye “ku kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.”

Ni urugendo rubaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

Ni ikimenyetso cyiyongereye ku bindi bikomeje kugaragara mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

U Burundi buvuga ko benshi muri bo bahise banahungira i Kigali, u Rwanda rugasabwa ko boherezwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Ni mu gihe narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, yakomeje gukoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC.

Ubuhamya butandukanye bunagaragaza ko abarwanyi bakomeje gukoresha icyo gihugu bashaka kugaba ibitero ku Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku Burundi hari intambwe imaze guterwa.

Yagize ati “Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.”

“N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”

Mu gihe ibihugu byombi birimo kugerageza kuzahura umubano, u Rwanda ruheruka gufungura imipaka yo ku butaka nyuma y’igihe ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, ariko u Burundi ntabwo burayifungura.

Buvuga ko ibihugu byombi bikwiye gushakira umuti ibibazo byakomeje kugenda bigaragara, mbere y’uko umupaka ufungurwa ku ruhande rwabwo nk’uko tubikesha Igihe.

Major General Albert Murasira na Perezida Evariste Ndayishimiye/Photo Ntare Rushatsi
Bagiranye ibiganiro ku isubukurwa ry’umubano/Photo Ntare Rushatsi

Related posts

Umwana wesheje agahigo ko kuba ariwe wavukiye igihe gito akabaho aherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka avutse

N. FLAVIEN

Nyiragongo yongeye gutera abantu ubwoba bikanga ko igiye kongera kuruka.

N. FLAVIEN

Musanze: Urubanza ruregwamo umuganga ukekwaho kwica Iradukunda w’imyaka 17 rwasubitswe bitunguranye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777