Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Uburezi Ubuzima

Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n’urubyiruko mu gusukura Iseminari nto ya Nyundo[AMAFOTO].

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, yifatanyije n’urubyiruko mu muganda udasanzwe wo gusukura Iseminari nto (Petit Seminaire) ya Nyundo yibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu Gicurasi 2023, bigahitana benshi ndetse bikanangiza byinshi.

Muri uyu muganda udasanzwe, Minisitiri Utumatwishima wari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa, bakoze ibikorwa byo gusukura iri shuri, uhereye mu byumba, amabaraza, hanze ndetse n’ibikoresho byose byahindutse isayo.

Uyu muganda udasanzwe witabiriwe n’abaturage biganjemo urubyiruko, ukaba warateguwe ku bufatanye n’iyi Minisiteri mu Turere twibasiwe n’ibiza cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Majyaruguru.

Seminari nto ya Nyundo yakozwemo uyu muganda nka kimwe mu bigo byashegeshwe bikomeye n’ibi biza, hagamijwe kwihutisha imirimo yo gusana ahangiritse mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuru bakomeze amasomo yabo.

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gukomeza kwishaka mo imbaraga kuko ngo n’ubusanzwe ari bo mbaraga z’Igihugu, bagafata iya mbere mu guhangana n’ingaruka z’ibiza byateye bitateguje bigatwara abantu n’ibintu.

Minisiteri y’Urubyiruko ikoze umuganda udasanzwe by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame asuye aka Karere akizeza abaturage ko Leta ikora ibishoboka byose ngo ihangane n’ingaruka z’ibiza kandi ko “tuzabigeraho nk’uko twabashije kwigeza no ku bindi byinshi”.

Amazi y’umugezi wa Sebeya yayobeye mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo (hakurya neza ya Gare ya Mahoko), ni yo yamanukanye isayo, inyura mu bisheke biri muri icyo kibaya, iruhukira muri iri shuri ry’abihayimana Gatolika rya Diyosezi ya Nyundo nayo yubatse hejuru gato ahirengeye ku mpinga y’umusozi.

Minisitiri Utumatwishima aganira n’urubyiruko ubwo bari basubitse ibikorwa byo gusukura Iseminari nto ya Nyundo/Photo Rubavu District.
Gusukura Iseminari nto ya Nyundo bisaba imbaraga zidasanzwe kuko yangiritse cyane/Photo Rubavu District
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muganda udasanzwe/Photo Rubavu District.
Imifariso abanyeshuri baryamaho nayo yabaye ibyondo/Photo Rubavu District.
Seminari nto ya Nyundo yibasiwe bikomeye n’ibiza ku buryo isayo ryayuzuye hose/Photo Rubavu District.

Related posts

Goma: Umupolisi bivugwa ko ari umututsi yishwe n’abigaragambya.

N. FLAVIEN

Umuryango CPDG wagaragaje uko wabonye amatora y’abasenateri aherutse mu Rwanda

KALISA

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwishakamo imbaraga zo guhangana n’ibibazo birwugarije.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777