Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

Mikel Arteta utoza Arsenal yahishuye aho yakuye umugore babana.

Mikel Arteta utoza ikipe ya Arsenal (Visit Rwanda) ni umwe mu bagabo bagira uburyo bwinshi bwo gukebura abakinnyi be iyo umusaruro wabuze, ku buryo adatinya no gukoresha amayeri avuga ayo yakoresheje kugeza ubwo arongoye Miss wa Esipanye (Spain).

Uyu mugore we witwa Lorena Raquel Bernal Pascual akaba akomoko mu gihugu cya Argentine. Yavutse mu mwaka 1981 mbere ho umwaka umwe ku mugabo we Mikel Arteta. Yavutse mu muryango udafite amikoro ariko w’abakozi, barangwaga no kurya ibyo babiriye ibyuya. Nk’abandi bakobwa bakomoka mu gihugu cya Argentine, usanga ikijyanye n’ikimero Rugira yarabahereye rimwe. Mu bushobozi budahagije, yize bigoranye aza gukomereza urugendo mu byo kumurika imdeli.

Ku babizi ngira ngo bazi ko na Georgina Rodriguez, umugore wa Cristiano Ronaldo we akomoka mu gihugu cya Argentine kandi na we akaba umunyamideli. Ikibero n’ikimero cyabo bagikoresha neza nk’uko Imana yakibahaye bakajya mu bifitanye isano n’ubwiza byose. Uyu Lorena Raquel Bernal Pascual na we yagiye kumurika imideli biramuhira kuko akigera mu gihugu cya Espanye yahise atangira kubifatanya no gukora kuri televiziyo, no gukina amafirime.

Lorena Raquel Bernal Pascual ubwiza bwe bwaje no kwemezwa n’uko yatwaye ikamba rya Miss wa Espanye mu 1999. Yaje no kwitabira irushanwa rya Miss Universe, ry’ubahiga mu bwiza ku Isi hose. Iri ntiyigeze abasha kuryegukana ariko yari mu 10 ba mbere bakuwemo Miss Universe. Uyu mugore mbere yo guhura na Mikel Arteta ntiyakundaga umupira, ntiyari anazi ko umugabo awukina, mu mwaka 2002 ni bwo batangiye umubano wabo kugeza n’ubu, gusa bakimara guhura urukundo rwabo rwatumye awukunda, ndetse n’ubu rimwe na rimwe akaba hari ubwo yibeta iyo akitse imirimo akawureba atari kumwe n’umugabo kandi atari n’uwa Arsenal.

Umwaka ushize muri Gashyantare ni bwo hagaragaye amashusho akebura abasore anabasaba gukora cyane kugeza ku ifirimbi ya nyuma, yateruye agira ati: “Umugore wanjye ntitwahuriye mu rusengero kuko ndasenga ariko si n’umuhezanguni mu madini, ntitwahuriye mu masomero y’ibitabo, si no mu isoko, ni mu kabyiniro. Nkiri umusore nakundaga umupira w’amaguru, nyuma nkaba ni umunyabirori. Duhura bwa mbere narebye iruhande rw’iburyo ndakebuka ndeba ibumoso mburaho mpera muvugisha. Nabigize kenshi noneho ntangira no kugendagenda nk’utazi iyo njya, na cyane ko hari muri kabari kandi naje kubyina, najyaga he se ko bwari ubwoba. Nabonye kumuvugisha bitoroshye, icyokere cyandenze mpita nigira inama yo kujya mu nshuti ze bari bazanye kubyina. Nazegereye nk’ushaka guterereta umwe muri bo, nabo niko babiketse gusa yari inzira yo kugira ngo mbashe kugera k’uwo nifuzaga. Abo bacuti be nabo bambereye imfura bantega amatwi mbasha kugera ku cyo nashakaga iryo joro.”

Arteta kuva mu busore bwe ntiyigeze avugwa mu nkuru z’urukundo rwa byacitse kuko yatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru ari uko ahuye n’uwabaye Miss wa Espanye. Aba bombi nyuma y’imyaka 7 bakundana baje kwibaruka abana bagera kuri batatu. Umwana wabo wa mbere yabonye izuba mu 2009 bamwita Gabriel Arteta, maze hashize imyaka itatu bamukuriza uwitwa Daniel Arteta aha hari mu 2012, bucura bwabo akaba yaravutse mu mwaka 2015 bamuha izina rya Oliver Arteta.

Related posts

Ibitero Ingabo za Israel zagabye ku mutwe wa Hezbollah byabaye ibidasanzwe.

KALISA

‘Kanazi Talent Kids’ yafashije umuhanzi Jef King mu mashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro’ [VIDEO]

N. FLAVIEN

Ukraine: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa mbere runini mu Burayi rwafashwe n’abarusiya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777