Abasirikare kabuhariwe mu nyeshyamba za M23 ( Les lions de Sarambwe) bigambye igitero cyihariye cyahitanye Majoro Nshimiyimana Cassien wari wariyize Gavana, akaba Komanda mukuru wa RUD Urunana mu gace ka Nyabanira.
Amakuru aturuka mu bice bya Kiwanja avugako abarwanyi icyenda babarizwaga mu mutwe kabuhariwe wa RUD Urunana cyangwa se Special Force ya RUD Urunana (CRAP RUD Urunana) bicanywe na Major Nshimiyimana Cassien wamenyekanye cyane ku mazina ya Gavana.
Imirwano ikarishye y’aba bakomando ba M23 bari barahiriye kwivugana Gavana yatangiye ahagana mu ma saa Saba ubwo aba bakomando, binjiye mu birindiro by’umutwe wa RUD Urunana bagatangira kurasana na RUD Urunana, kugeza ubwo uwari ukuriye umutwe wa RUD Urunana yishwe na mudahusha wo mu mutwe w’inyeshyamba za M23.
Umwe mu baturage batuye mu gace ka Nyabanira yabwiye Rwandatribune ko uyu Major Nshimiyimana Cassien, alias Gavana yaba yatungiwe agatoki na bamwe mu nyeshyamba za RUD Urunana bari bamaze iminsi bapfa amafaranga. Muri abo hatunzwe agatoki Ajida Yasolo, Sgt Sinayi Clement na Lt.Col Bushegeri usanzwe ashinzwe ibikorwa bya gisilikare.
Majoro Nshimiyimana Cassien niwe wayoboye igitero cyaguyemo abaturage basaga 20 mu Kinigi, Akarere ka Musanze mu mwaka wa 2019 ubwo yibwiraga ko yagira icyo ageraho, icyo gihe Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda (RDF Special Forces) zamukubise inshuro ahungana na bacye mu barwanyi be barokotse kuko abenshi bahaguye abandi bagafatwa mpiri.
Nshimiyimana Cassien, alias Gavana yavutse mu mwaka wa 1971, avukira mu cyahoze ari Komini Kidaho, Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

