Major Nsanzimana Innocent wari uzwi ku izina rya Yefuta warwanaga afasha ingabo za Leta ya Congo, FARDC, yarasiwe ku rugamba ahitwa Bugusa, ubwo FARDC na FDLR ibafasha bageragezaga gutungura M23 ngo bayirukane.
Amakuru y’urupfu rwa Major Nsanzimana Yefuta yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile muri Gurupoma ya Jomba, Teritwari ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we. Uyu muyobozi yahamirije Rwandatribune ko igitero cyagabwe ku barwanyi b’Umutwe wa M23 mu rukerera rwo kuwa mbere tariki 06 Kamena 2022, cyari uruvange rw’abasirikare ba Leta, FARDC bafatanyije na FDLR.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubwo imirwano yari igabanyije ubukana, abaturage bagiye gufatanya n’ingabo za Leta gushyingura abaguye ku rugamba, biboneye umurambo wa nyakwigendera Major Yefuta, cyane ko bari basanzwe bamuzi neza, bitewe no kumubona inshuro nyinshi mu gave batuyemo.

Mu itangazo ryasohowe n’ingabo za Leta, FARDC, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Général Sylvain Ekenge, yemeje ko muri iyi mirwano FARDC yatakaje abasirikare babiri abandi 5 bagakomereka.
Urupfu rwa Major Yefuta ruje ari ikimenyetso simusiga cyerekana ubufatanye bw’ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’umutwe wa w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi kandi bibaye mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Lutundura, yemeje ko umurwanyi wa nyuma wa FDLR yishwe n’ingabo z’u Rwanda [RDF] mu mwaka 2009, bityo ko uyu mutwe nta mpungenge wakabaye ugitera u Rwanda.
Major Yefuta ni muntu ki ?
Amazina ye nyakuri ni Nsanzimana Innocent, akaba akomoka mu cyahoze ari Komini Kinigi muri Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Yinjiye muri ESO (Ecole des Sous- Officiers) ‒ Nouvelle Formule i Butare mu1990.
Ubwo ingabo za Leta ya Habyarimana, FAR zatsindwaga, Yefuta yahungiye mu cyahoze ari Zayire (Ubu ni DR Congo), ahungira mu nkambi y’impunzi ya Mugunga. Mu 1997, Nsanzimana Innocent yinjiye mu gicengezi kugeza 1998 ubwo yasubiraga muri Congo.
Guhera muri 2011, Major Yefuta yabaye umunyamabanga wa OMEGA akiri komanda wa Secteur Nord kugeza abaye umugaba mukuru wungirije Lt Gen Mudacumura.
Muri 2018 amaze kubuzwa na Omega kurongora umukobwa yari yarakoye wabaga muri Groupe de prière yo kwa OMEGA, yarivumbuye ajyana Raporo kwa Mudacumura ari nawe wamuhesheje kuyobora Kampani imwe muri batayo yitwaga CANAAN ubu yahinduriwe izina ikitwa JÉRICHO.
Kuri ubu Maj Yefuta yari akuriye Batayo ya FDLR yitwa Abazungu yakoreraga muri Teritwari ya Masisi, iyi ikaba yariyambajwee na FARDC ngo ize kubafasha kurwanya Umutwe wa M23, bavuga ko uterwa inkunga na Letta y’u Rwanda. Uku kwihuza kwa FARDC na FDLR kukaba ngo gushingiye ku masezerano y’ubufatanye burambye aho FDLR yasabye Leta ya Congo ko igomba no guca umubano na Leta y’u Rwanda.

1 comment
Yewe ibya FDRL byo ndabona byarangiye, amagi araje abore kbsa.