Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, hamenyekanye amakuru ko abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwigarurira uduce twose bari bambuwe na FARDC ifatanyije na Wazalendo ndetse na FDLR duherereye muri Teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko abarwanyi benshi bibumbiye mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n’indi iyishamikiyeho ihurikiye mu cyiswe Wazalendo, bari kumwe na FARDC ndetse na FDLR bwakeye batakiri mu duce twose bari batangaje ko bambuye M23, kuri ubu tukaba tugenzurwa na M23 nk’uko byari bisanzwe.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize Wazalendo yari yashoboye kwigarurira ibirindiro bine byari bimaze amezi arindwi bigenzurwa na M23, ibi bikaba ari ibiri mu gice cya Kibati, Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje impande zombi ikamara hafi iminsi itatu.
Iyi mirwano yamaze hafi iminsi itatu idahagarara yasize abaturage benshi bahungiye mu mashyamba, abandi bahitamo kwigumira mu ngo zabo barazikinga kuko ngo guhunga ntacyo byabafasha. Bivugwa ko M23 ishobora kuba yari yavuye muri ibi bice yirinda gutakaza cyane kuko abo bahanganye bari baje ari benshi kandi bafite ibikoresho byinshi kandi bigezweho.
N’ubwo byagenze bityo, M23 ntiyagiye kure aho yakomeje gucungira hafi ari nako yitegura kuhisubiza ibyateye ubwoba uruhande rwa Leta maze mu ijoro ryacyeye, aba barwanyi barwana ku ruhande rwa Kinshasa bahunga biriya birindiro bine, berekeza ahitwa i Miba, mu burengerazuba bwa Kibati.
Bivugwa ko M23 ikiva muri Walikale Centre mu kwezi kwa Kane uyu mwaka nta mirwano ibaye, yashyize imbaraga nyinshi muri iyi Kibati. Icyo gihe, M23 yasobanuye ko yabikoze kugira ngo ibiganiro bya Doha hagati yayo na Leta ya Kinshasa bigende neza.
Ni kenshi FARDC, Wazalendo na FDLR bagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 biri muri Kibati no mu nkengero zayo ariko bikaba iby’ubusa. Gusa kuri iyi nshuro bari babigezeho n’ubwo batabimazemo kabiri, ibyashyize igitutu kuri M23 ikaba isabwa kwigira imbere byaba na ngombwa igafata agace ka Pinga gafatwa nk’indiri ya FDLR.