Abasirikare kabuhariwe b’Umutwe wa M23 bigaruriye icyicaro cya Teritwari ya Masisi, aho benshi bazi ku izina rya Masisi Zone cyangwa Masisi Centre, birukana uruvange rw’ingabo za FARDC, FDLR n’abarundi bari barahagize indiri kuko ngo bari barahize ko M23 idashobora kuhakandagiza ikirenge.
Kugirango Masisi Zone hafatwe, byasabye M23 kwitabaza abakomando bayo kandi bakoresha ibyerekezo bitandukanye ku buryo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa ryabuze andi mahitamo uretse kuyabangira ingata urusasu rubari ku mutwe kuko bisanze aba bakomando bamaze kwinjira Centre baturutse ahitwa Kinigi, nyamara FARDC yo ikaba yarasaga mu byerekezo bya Lushebere werekeza Katale aho nanone M23 yigaruriye ku munsi w’ejo.
Kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye kandi ku muvuduko udasanzwe, byashyize igitutu ku buyobozi bwa Kinshasa kuko abaturage ndetse n’abayibozi bo mu nzego z’ibanze bakomeje kwibaza impamvu ingabo zabo zitsindwa kandi zifite ibikoresho bihambaye birimo ibibunda biremereye, indege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu zigezweho za Mi-24 ndetse na Drones za CH-4, bakibaza impamvu zitagaragara ku mirongo y’urugamba.
Abakurukiranira hafi iby’iyi ntambara bemeza ko M23 ifite ikoranabuhanga ryinjirira ubugenzuzi bw’izi ndege zose ku buryo zidashobora gufata ibipaimo ngo zirase aho zagambiriye, ibituma Leta ihitamo kuzireka igahanyanyaza ku butaka kuko n’ubundi izikoresha ikarasa abasirikare babo n’ubwo hari n’igihe zirasa kuri M23, abaturage ndetse n’ibyabo nk’inka n’ibindi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, M23 yari yafashe agace ka Katale kari indiri ya FDLR maze zihungira aha Masisi Zone. Byasabye M23 kubanza yafata utundi duce twinshi turimo Lushebere ndetse n’umusozi wa Kahongole maze abakomando bayinjiramo baturutse mu byerekezo bitandukanye, ingabo za Leta ya DR Congo zisanga mu mazi abira ni ko guhunda zerekeza aho zibonye bikaba bivugwa ko hari na benshi bafashwe mpiri abandi bakaba berekeje muri Walikale aho bazakirwa na M23 n’ubundi kuko hari abasirikare bayo basanzweyo.
M23 yari iherutse gutangaza ko itazihanganira ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’inzirakarengane bukozwe na Leta ya DR Congo yifashishije indege n’ibibunda rutura. Yatangaje ko igiye guhaguruka igahagarika ubwo bwicanyi ndetse n’izo mbunda ikazicecekesha ihereye aho zituruka.
Kuba byaratangajwe gutya, benshi bahise bizera ko M23 igiye gufata Goma na Bukavu kuko yari yavuze ko ibibuga by’indege ari byo bikoreshwa mu kuyirasaho. Kuba iri gufata uduce dukomeye kandi ku muvuduko wo hejuru, bikaba bica amarenga yo kuba yafata imijyi minini nka Goma na Bukavu.


