Nyuma y’urugamba rukaze hagati y’ihuriro rirwana ku ruhande rwa FARDC na AFC/M23 kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, abarwanyi ba M23 bashoboye kwigarurira agace ka Nzibira, gahana imbibi na Teritwari za Walungu na Shabunda.
Iyi Nzibira yigaruriwe n’abakomando ba M23, ni agace gacukurwamo amabuye y’agaciro atandukanye kandi ku bwinshi, ayo akaba arimo: Coltan, Cassiterite, Zahabu n’andi. Ni agace kandi kibitseho ubutunzi bundi bwinshi, hakaba kandi ahantu hari hafatiye runini ingabo za Leta ya DR Congo kuko bahifashishaga bajya cyangwa bava mu byerekezo bitandukanye.
Ntibyari byoroshye kwigarurira aka gace kuko FARDC n’abafatanyabikorwa babo bitabaje za ndege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, basuka ibisasu mu misozi yose bakekaga ko iri gukoreshwa na M23, ariko biba iby’ubusa batsindwa nk’abadahari.
Si aha gusa kandi hakoreshejwe indege kuko kuva mu minsi nk’itatu ishize, FARDC n’abayifasha bari gukoresha indege z’intambara za Sukhoi-25 na drones za CH-4 muri Walikale na Masisi, no kuri iki Cyumweru bakaba barashe mu birindiro bitandukanye bya M23, ariko bikaba byabaye iby’ubusa kuko batigeze bayikura mu byimbo.
Intambara isa nk’iyongeye gutangira bundi bushya nyuma y’ibihe by’agahenge byari byaragezweho kubera ibiganiro bya Doha muri Qatar ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bikaba bigasagara ko buri ruhande rwiteguye intambara kandi ikomeye.
