Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

M23 yerekanye intwaro nyinshi yambuye FARDC n’abacancuro bayo [AMAFOTO].

Mu gihe hakomeje imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo imitwe y’inyeshyamba ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, M23 yerekanye imbunda nyinshi n’amasasu ivuga ko yambuye abo bahanganye nyuma yo kubatsaho umuriro.

Imirwano ikaze imaze iminsi ibera mu gace ka Bwiza muri Teritwari ya Masisi, aho FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, APCLS, NYATURA, PARECO, CODECO, NDC-RENOVÉ na Mai-Mai bagabye ibitero kuri M23 bashaka kuyambura agace ka Bwiza.

Uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo, ukomeje guhangana n’Igisirikare cya DR Congo, FARDC n’abambari bacyo.

Iki gisirikare kimaze iminsi cyakiriye abacancuro bo mu itsinda ry’abarwanyi kabuhariwe ry’Abarusiya rizwi nka Wagner kikaba cyaranatangiye kubakoresha ku rugamba, cyakajije ibitero yaba ibyo ku butaka ndetse no mu kirere gikoresheje indege za Sukhoi-25 cyakuye mu Burusiya.

N’ubwo ariko bimeze bityo, ntibyabujije abahungu ba Sultan Makenga gukomeza kuba ibamba ku rugamba ku buryo nta munsi w’ubusa, ndetse bakaba babyigamba banerekana iminyago.

M23 kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, yashimangiye ubukaka yerekana intwaro nyinshi zafashwe n’abarwanyi bayo bazambuye FARDC ndetse n’iyi mitwe bakorana.

Izi ntwaro zirimo imbunda nto z’intambara ziganjemo izizwi nka AK47 ndetse n’izindi zitera ibiturika (bombs, rockets), ndetse muri ibi byagaragajwe hakaba harimo n’amasasu menshi, hamwe n’amaradiyo y’itumanaho azwi nk’ibyombo.

Intwaro zitandukanye M23 yerekanye ivuga ko yazambuye FARDC.
Radiyo z’itumanaho zizwi nk’ibyombo.
Magazines za AK-47 ndetse n’ibiturika bitandukanye.
Amasasu y’imbunda nto n’inini.

Related posts

Ku myaka ibiri gusa Kashe abaye umuntu wa mbere muto winjiye mu muryango w’intiti ku isi

N. FLAVIEN

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

N. FLAVIEN

2 comments

Niyishoborabyose January 2, 2023 at 12:52 AM

M23
Yakajije umurego
Ubwo umwirabura yatangiye gukora kumuntu utari umwirabura,
Aho ni ukwitonda!

Reply
Kuramba patrick January 2, 2023 at 6:36 AM

Nonese kuri radio ko bavuze ko m23 yongeye gusubira inyuma

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777