Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubuzima Umutekano

M23 yarahiriye guhagarika Jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ubwira DR Congo ndetse n’Isi yose ko urambiwe kubona Abatutsi b’abanyekongo bakomeza kwicwa bazira ubusa, bityo ukaba wafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika iyi Jenoside iri gukorwa mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Politike ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, rivuga ko mu gihe hazirikanwaga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, mu bihe bitandukanye guhera muri za 50, 60, 70 ndetse na 80, hose havuzwe ngo “NEVER AGAIN” cyangwa se ngo “ntibizongere ukundi” ariko ikibabaje Jenoside ikongera kuba mu Rwanda mu 1994, igahitana ubuzima bw’abatutsi basaga miliyoni.

M23 yagaragaje ko ari kenshi yaburiye amahanga ko hari Jenoside irimo gutegurwa mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ariko ngo bakavunira ibiti mu matwi kugeza ubwo ubwicanyi buri kuba mu maso y’amahanga yose ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

M23 yakomeje ivuga ko isanze igomba kugira icyo ikora igahagarika indi Jenoside irimo kuba mu Karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika, kubera ko Isi yose ikomeje kunanirwa gutabara abaturage bugarijwe n’ubwicanyi bw’indengakamere buri gukorwa ku isonga na FARDC ifatanyije n’abicanyi karundura ba FDLR bagizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda mu 1994 n’abandi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Benshi bahise bibaza icyo M23 igiye gukora kuko kenshi yagiye yumvikana ivuga ko yo itagamije gufata uduce ko ahubwo yo irwana yitabara. Kuri iyi nshuro noneho bikaba bigaragara ko ishobora kuba yiyemeje gufungura urugamba kugirango igere ku byo yiyemeje byo guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’abanyekongo.

Itangazo rya M23 ku guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’abanyekongo.
M23 yarahiriye guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’abanyekongo.

Related posts

Umugore uherutse gupfira mu icumbi ry’umugabo utari uwe yashyinguwe i Nyagatare.

N. FLAVIEN

Sukhoi-25 za FARDC ziriwe zisuka umuriro kuri M23 hafi y’i Sake.

N. FLAVIEN

Ingabo z’u Burundi mu myiteguro ihambaye yo kwigarurira Bukavu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777