Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwibukije Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nta bubasha ndetse n’ubushobozi ifite bwo kubatsimbura mu bice bo bita ko bamaze kubohora, bakihanangiriza Leta ya Kinshasa ko ninabigerageza izirengera ingaruka zizakurikiraho.
Itangazo ryashyizweho umukono na bwana Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri AFC/M23 rigira riti: “Turayibutsa [Guverinoma ya Kinshasa] ko idafite ububasha n’ubushobozi bwo kudutsimbura mu bice twabohoye. Nibigerageza izirengera ubwayo ingaruka zikomeye bizayigiraho.”
Muri iri tangazo ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, AFC/M23 yibutsa ko igikomeye ku mugambi wayo w’ibiganiro by’imbonankubone bizira imbereka hagati yayo na Leta ya Kinshasa bisubiza byimbitse impamvu muzi z’iyi ntambara kugira ngo amahoro arambye aboneke.
AFC/M23 itangaje ibi mu gihe imaze Icyumweru yigaruriye umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abakomando b’uyu mutwe bari bahanganye n’abakomando ba Leta ya Kinshasa bafatanyije n’abacanshuro bo ku mugabane w’i Burayi, ingabo za SADC (Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi) ukongeraho n’abasirikare b’abarundi ndetse na FDLR bumvaga ko ntawabakura muri Goma.
Urugamba rwo kubohora Goma (Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru) ntirwatinze nk’uko abantu babikekaga kuko rwamaze amasaha macye bitewe n’uko ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zisanze zazengurutswe na M23 biba ngombwa ko zikiza amagara n’ubwo hari bamwe bagerageje kwihagararaho ariko bagahura n’akaga.

