Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 na FARDC bahanganye bikomeye mu bice bya Bweremana.

Guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, imirwano ikomeye ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abarwanyi ba M23 kuri agise (axe) ya Bweremana/Bweramana cyane cyane ku musozi wa Ndumba muri Teritwari ya Masisi ahakomeje kumvikana urusaku rw’imbinda ziremereye.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gifashijwe na Wazalendo, abacanshuro b’abazungu, abarundi, ingabo za SADC ndetse na FDLR barakora iyo bwabaga ngo barebe ko bafungura umuhanda uhuza Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo unyura Sake ukagera Minova ariko M23 ikomeje kubabera ibamba kuko ivuga ko idashobora gutakaza agace na kamwe mu two igenzura.

Utu duce twa Bweremana/Bweramana ni uduce M23 yagezemo ikimara kwigarurira uruhererekane rw’imisozi rwa Muremure, ihita ikomereza aha muri Bweremana, Shasha ndetse no gukomeza werekeza hafi ya Minova mu rwego rwo gukoma mu nkokora ubutabazi bushobora guturuka muri Kivu y’Amajyepfo.

Iyi mirwano ikomeye ibyukiye muri Bweremana mu gihe ejo ku wa Kane muri agise (axe) ya Katale M23 yiriwe yacanye umuriro w’inkekwe kuri FARDC n’abayifasha kuri ubu bikaba bivugwa ko yafungiye neza ku misozi irimo uwa Gitovu, iyi ikaba izengurutse Katale aho igomba kuva igera Masisi Centre/Masisi Zone ahari icyicaro cya Teritwari ya Masisi.

Mu rugamba rw’amagasa rwo kuri uyu wa Kane, abarwanyi ba M23 bigaruriye ibice byinshi byo muri Gurupoma ya Kibabi na Buabo birimo Lukopfu, Buheno, Kibugu,Karambi, Kirwa, Muvumu na Kaniro, byatumye abaturage benshi bahunga bamwe bakerekeza mu ishyamba ndetse amakuru agera kuri www.amizero.rw akaba yemeza ko habanje guhunga FARDC abaturage nabo bakiruka bayikurikiye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, Leta ya DR Congo yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo uhereye ku mugaba mukuru, hahindurwa kandi abayobozi b’ingabo mu bice by’imirwano aho Lt Gen Masunzu Pacifique yagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri zone ya gatatu ibarizwamo Kivu zombi, ahigira kurandura M23 n’indi mitwe irimo Twirwaneho ya Makanika.

Kuva icyo gihe, FARDC yagerageje gutangiza urugamba rufunguye ihereye mu majyepfo ya Lubero, ikoresha intwaro zigezweho kandi ziremereye, indege z’intambara, abakomando n’ibindi byose bishoboka ariko M23 ntibayikura mu byimbo. Bagerageje no kuzindi nzasiro nka Sake, Masisi n’ahandi ahubwo bikarangira M23 bashinja gufashwa n’u Rwanda yigaruriye ibice bishya.

Igisirikare cya DR Congo FARDC cyakoze byose bishoboka ariko M23 ikomeza kubazengereza.
Abakomando ba M23 bahora barikanuye ngo FARDC itabiba umugono haba ku butaka no mu kirere.

Related posts

Gicumbi: Yamusanze asambanya umugore we amukubita umuhini aramwica.

N. FLAVIEN

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

N. FLAVIEN

Perezida Putin yemeje ko intwaro kirimbuzi za mbere zageze muri Belarus.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777