Intambara ihuje Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’Umutwe wa M23 ikomeje guca ibintu, kuri ubu M23 ikaba isatira Umujyi wa Goma, byatumye abaturage batangira guhunga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga z’abanyekongo batuye muri Goma, bamwe bakangurira bagenzi babo kwihuta bagatangira kuzinga ibyabo bagahunga uyu Mujyi kuko ngo M23 n’abambari bayo bayiri hafi cyane.
Aba baturage, bakomeza bavuga ko igikomeje kubatera ubwoba ari imirambo myinshi y’abasirikare ba FARDC baguye ku rugamba bishwe na M23 iri kuzanwa mu kigo cya Gisirikare cya Katindo ikuwe ahari kubera imirwano mu bice bya Kibumba.
Aha muri Kibumba, hamaze iminsi igera kuri ine hari intambara ikomeye, aho bivugwa ko FARDC ku bufatanye na FDLR bari bubatse urukuta rukomeye, aho bumvaga ko bashobora gukumira M23 ntigere muri Goma, ibintu byatumye habera imirwano ikomeye ariko ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri M23 ikaba yasenye uru rukuta maze abasirikare ba Leta bayabangira ingata, nyuma gato FDLR nazo ziriruka.
Aba baturage bemeza ko umutwe wa M23 ukomeje gusatira Umujyi wa Goma ndetse ngo uri hafi yo kwigarurira Gurupoma ya Kibumba yose yegereye uyu Mujyi neza bikaba bikomeje gutuma bumvako bagenda inzira zikigendwa.
Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko bari kubona abasirikare ba FARDC benshi baza muri uyu Mujyi biruka basa nk’abataye urugamba nk’ikimenyetso cy’uko M23 ikomeje kubotsa igitutu kandi ko ishobora kuba iri mu marembo ya Goma isaha iyo ari yo yose imirwano ikaba yakwimukira muri uyu Mujyi.
Ibi byatumye benshi mu batuye Umujyi wa Goma batangira guhunga muri uyu mugoroba berekeza ahitwa Sake, abandi bajya mu cyerekezo cya Bukavu mu gihe hari na bacye bamaze kugera mu Rwanda abandi bakaba bari mu myiteguro yo gukuramo akabo karenge nk’uko tubikesha Rwandatribune.
N’ubwo umuvuduko wa M23 mu cyerekezo cy’amajyepfo wasaga nk’uwagabanyijwe mu bice bya Kibumba, biravugwa ko M23 ifite imbaraga zidasanzwe ku buryo ngo isaha ku isaha yafata Goma ndetse ngo ikaba yanakomeza no mu bindi bice.



1 comment
Ibintu Ntibyoroshye pe!
Bwana Flavien wubahwe uri Mukazi KOSE.