Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwa Lt General Innocent Kabandana yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025 azize uburwayi kuko ngo yari amaze iminsi yivuriza mu gihugu cya Turikiya nk’uko tubikesha Igihe.
Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique.
Lt Gen Kabandana yinjiye mu ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu zindi nshingano kandi, yabaye Umuyobozi w’Amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako, aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Lt Gen Kabandana yabaye kandi umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’Ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘Special Forces’.
Mu gihe cy’umwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe byari byarayigone iyi ntara.