Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Louise Mushikiwabo ntazitabira imikino ya Francophonie izabera muri DR Congo.

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo gitangajwe mu gihe Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, Patrick Muyaya, yari yavuze ko uyu Louise Mushikiwabo azitabira iyi mikino.

Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yabwiye Igihe kuri uyu wa Kabiri ko atazitabira iyi mikino izamara iminsi 10, kubera ko atigeze ashyikirizwa ubutumire.

Yakomeje agira ati: “Ibyo bikaba biteza urujijo ndetse byatumye Umunyamabanga mukuru asubika urugendo rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Amakuru avuga ko mu nama ya Francophonie yabaye muri Kamena uyu mwaka, DR Congo yatangaje ko ubutumire bwa Mushikiwabo buri mu nzira ndetse azabushyikirizwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu buryo Igihugu cyakiriye iyi mikino gitumiramo Umunyamabanga Mukuru.

Amakuru avuga ko mu minsi yakurikiyeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DR Congo yavugishije OIF ishaka umwanya wakwemeranywaho ariko iza guhagarika ibiganiro kugeza mu cyumweru cya nyuma imikino igiye gutangira.

Byaje kurangira Mushikiwabo aho kwigira i Kinshasa, yohereje ugomba kumuhagararira kugira ngo hirindwe ikibazo cyabaho.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe Ibihugu byinshi byakomeje kwemeza ko bitazitabira iyi mikino kubera impamvu ahanini zirimo umutekano muke urangwa mu bice bitandukanye bya DR Congo.

Ni mu gihe kandi umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda Mushikiwabo akomokamo utifashe neza, aho icyo Gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, ibintu rwamaganira kure.

Hari impungenge ko mu gihe hakomeje kubaho imyigaragambyo yamagana u Rwanda, ukwitabira kwa Mushikiwabo kwashoboraga kurenzwa inshingano ze muri Francophonie, bigahuzwa n’u Rwanda, bikaba byabangamira imigendekere y’imikino n’uburyo ihangwa amaso.

Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, ubwo yatorerwaga kuyobora Francophonie, umuryango uhuza Ibihugu bisaga 88 bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Related posts

Nyagatare: Abanyarwanda 15 birukanwe na Uganda bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Russia: Ikirunga cyongeye kuruka nyuma y’imyaka isaga 600 kitaruka.

Muntu Clarisse

Bukavu: Imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’inyeshyamba za M23 yahagaritse ubuzima.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777