Ibinyujije mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 09/10/2024, Guverinoma ya Cameroun igaragaza ko uyu munyacyubahiro ubuzima bwe buhagaze neza, nyuma y’iminsi ingana n’ukwezi atagaragara mu ruhame.
Ni itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya perezida wa Cameroun, iri tangazo ritangira rigira riti: “Biya ameze neza, ahubwo turamaganira kure abakunze gushyira akarimi kabo hejuru bagatangaza ibyo badafitiye ibihamya.”
Iri tangazo rigiye hanze mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Cameroun, hamwe n’amashirahamwe y’abikorera ku giti cyabo, bari bamaze iminsi babaza uko ubuzima bwa Paul Biya bwifashe muri iki gihe.
Ndetse ku wa Kabiri w’iki Cyumweru hari amakuru yagiye hanze avuga ko uyu mugabo yitabye Imana, ariko ntibyari ukuri nk’uko Leta ya Cameroun ikomeza kubivuga. Irindi tangazo umuvugizi wa Leta ya Cameroun René Sadi aheruka gushyira ahagaragara ryavuga ko Biya ari gusubira mu gihugu mu minsi mike iri imbere.
Paul Biya amaze imyaka 42 ku ngoma muri Cameroun, ni nawe perezida wa mbere ufite imyaka ikuze mu bandi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afrika, ndetse kandi akaba n’uwa kabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi, nyuma ya Teodoro Obeang Nguema wo mu gihugu cya Guinée.
Iki gihugu cya Cameroun kiyobowe na Biya cyakunze kuba mu mwiryane w’abadashaka ubutegetsi bwe, aho bivugwa ko ubushyamirane bumaze kugwamo abantu barenga 6000 mu majyepfo y’iki gihugu.