Umutwe urwanya Leta ya DR Congo wa M23 wemeje ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukava mu bice wigaruriye, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola, nubwo ngo utayitumiwemo, ibintu byazamuye kwibaza byinshi, itangazamakuru rya DR Congo rikaba ryo ryahise ryemeza ko iki cyemezo kigaragaje ugutsindwa gukomeye kuri M23 n’intsinzi ya nyayo ku Ngabo zabo, FARDC.
Ibi byemezo bishya bya M23 bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Ukuboza 2022, mu gihe ukomeje gushyirwaho igitutu nyuma y’imirwano yabereye i Kishishe tariki 29 Ugushyingo 2022, hakabamo ubwicanyi bw’abasivile Leta ya Congo yashyize ku mutwe wa M23, bwatumye mu Gihugu hose hashyirwaho icyunamo cy’iminsi itatu cyarangiye kuwa mbere w’iki Cyumweru.
Minisitiri ushinzwe inganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Julien Paluku, akaba yaranabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko ubu bwicanyi bwaguyemo abasivile bagera muri 300, ibintu bishobora gufatwa nk’ibyaha byo mu ntambara.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ishingiye ku nama yahuje abakuru b’Ibihugu by’akarere ku wa 23 Ugushyingo 2022, uyu mutwe wemeye gukomeza guhagarika imirwano.
Rikomeza rigira riti: “Bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, M23 yemeye guhagarika imirwano no gusubira inyuma, nubwo itari ihagarariwe muri iyo nama. M23 ishyigikiye gahunda y’akarere igamije kuzana amahoro arambye muri RDC.”
“Umutwe wa M23 urasaba inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DR Congo, ku bibazo biwuhangayikishije.”
Uyu mutwe washimangiye ko witeguye kuganira na Guverinoma ya DR Congo, mu buryo bugamije gukemura burundu ibibazo byakomeje guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo.
Nyuma y’imirwano yabereye i Kishishe, M23 yavuze ko hapfuye abantu umunani kandi nabo bazize “amasasu yabafashe atari bo agambiriye”, inatagaza amazina yabo, gusa ikaba yaravuze ko yahanganye bikomeye n’ihuriro ry’imitwe irimo na FDLR yiyambitse imyenda isanzwe mu gushaka kujijisha biyoberanya ku rugamba.
Ibi byose birimo kuba mu gihe Leta ya DR Congo yakomeje kwerura ko idateze kuganira na M23 mu gihe cyose itarasubira inyuma ngo ive mu bice byose yamaze kwigarurira.
Inama ya Luanda yari yemeje ko abarwanyi ba M23 bava mu bice bafashe bagasubira mu birindiro byabo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa DR Congo (Tchanzu na Runyoni), maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC n’iza MONUSCO.
Ni icyemezo ariko M23 yabanje kwamagana, ko idashobora kujya mu birunga kuko ngo imbeho yaho bayizi kuba barahabaye ari amaburakindi.
M23 kandi igaragaje ubu bushake bwo gusubira inyuma mu gihe kuri uyu wa Kabiri i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bihuje Leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko yiteguye kuyoboka inzira yo gushyira itwaro hasi, gusa ivuga ko izabikora mu gihe imitwe y’abanyamahanga izaba yarambitse intwaro igasubira iwabo.
Hari abatari bacye bavuze ko uku kwemera kuva mu byimbo kwa M23, kwaba kugaragaza gutsindwa muri Politiki ndetse no ku rugamba kuko ngo n’ubwo mu minsi yashize M23 yagiye ifata uduce twinshi, kuri ubu Leta ya DR Congo isa nk’iyayihururije Isi yose, bikaba byatumye ijya ku gitutu ndetse yisanga nta yandi mahitamo uretse kurekura igategereza ikizaba.
Gusa ku bibuka amateka ya vuba, bemezako uyu mutwe ushobora kongera guhura n’akaga nk’uko byawugendekeye mu myaka ya za 2012, 2013 ubwo n’ubundi wafataga Umujyi wa Goma, ugasabwa n’amahanga kuhava shishi itabona, ibintu byakurikiwe no kumeneshwa mu Gihugu, mu gukiza amagara bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.


