Abapfumu kabuhariwe baturutse mu ntara zose za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiriye umuhuro mu irimbi rya Gombe riherereye i Kinshasa mu muhango wo gusaba abakurambere gufasha ingabo z’iki gihugu na Wazalendo imbaraga zizabafasha gutsinda abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Nk’uko byasakajwe na Bosolo TV, aba bapfumu hahuye mu rukerera rwo ku wa 21 Ukuboza 2025 bakora ibikorwa byo guhamagara abakurambere kugira ngo binjire mu buryo bw’umwuka mu ntambara yo muri RDC, banabane n’igihugu mu bihe bikomeye kirimo.
Bageze ku irimbi mu mwijima mwinshi, bararizenguruka, baha icyubahiro abarishyinguyemo, batera amazi ku mva, bacana umuriro, bakora n’indi migenzo yihariye y’abapfumu.
Umupfumu uhagarariye abandi, Blanchard Ipipo Luzolo, yatangaje ko mu bindi bagiye gusaba abakurambere muri iri rimbi harimo kurinda abayobozi barimo Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi Tshilombo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Aba bapfumu kandi bavuze ko basabiye guhirwa Abanye-Congo bo mu bwoko bwa Bangala n’Abaluba barimo Perezida Tshisekedi.

