Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Iteganyagihe

Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe abantu babiri inasenya inzu.

Imvura nyinshi yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, mu bice bitandukanye by’Igihugu, yishe abantu babiri, inasenya inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye, urukuta rw’inzu y’abaturanyi rwagwiriye umuryango w’abantu batatu, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga.

Yabwiye Kigali Today ko “Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bagahita bitaba Imana”.

Uyu muryango wahuye n’ibiza uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge, Akagari ka Ngara, Umudugudu wa Birembo ugizwe n’abantu batatu: umugabo, umugore n’umwana.

Ahandi habaye ibiza

Mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Binunga, bitewe n’imvura nyinshi yaguye, hasenyutse inzu imwe ndetse inkuta z’inzu eshatu na zo ziragwa.

Mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga na ho imvura yasenye inkuta z’inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Muri Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu zo guturamo, inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.

Mu Murenge wa Nduba urukuta rwasenyutse, abana babiri b’impanga b’imyaka 13 bakomereka bikabije.

Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, yasenye inkuta eshatu z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.

Related posts

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zigaruriye ibirindiro by’ibyihebe bya Mbau.

N. FLAVIEN

Burundi: Imirambo ikekwa ko ari iy’abasirikare ba FARDC yatoraguwe mu mugezi..

Muntu Clarisse

Abatuye Cabo Delgado barashima cyane Ingabo z’u Rwanda na Polisi kuko ngo babagaruriye ubuzima [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777