Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 urukiko rukuru rwo muri Kenya rwanze umushinga wa BBI ugamije kuvugurura itegekonshinga bigaha Uhuru Kenyatta amahirwe yo kongera kwiyamamaza ruvuga ko unyuranyije n’amahame y’itegekonshinga.

Umushinga w’itegeko ryo kuvugurura itegekonshinga, uzwi cyane nka Building Bridges Initiative (BBI) warimo ibijyanye no kongera abagize guverinoma n’inteko ishingamategeko, nyuma yo kumvikanwaho na Uhuru Kenyatta ndetse na Raila Odinga wahoze ayoboye ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Kenya.

Urukiko rukuru rwo muri Kenya ko Perezida Uhuru Kenyatta yanyuranyije n’itegekonshinga atangiza umushinga wo kuvugurura itegekonshinga ibintu ubundi byagombaga kuva mu gushaka kwa rubanda.

Uyu mwanzuro biravugwa ko ari umwe mu ikomeye cyane itambamiye guverinoma ufashwe n’urukiko kuva intsinzi ya Kenyatta mu matora ya 2017 yateshwa agaciro n’urukiko.

Kenya yari yiteguye kujya mu matora ya kamarampaka kuri BBI, ashyigikiwe na leta, perezida n’ukuriye uruhande rutavugarumwe na leta, Raila Odinga, ikaba mbere y’amatora ya perezida yo mu mwaka utaha.

Inteko y’abacamanza batanu yafashe icyemezo ko ibyo guhindura itegekonshinga binyuranyije n’amategeko. Guverinoma ya Uhuru Kenyatta yakunze kuvugwamo ibibazo bya ruswa no kunanirwa gukemura bimwe mu bibazo bitandukanye byugarije iki gihugu.

Aba bacamanza bavuze ko mu gutangiza ibyo guhindura itegekonshinga, Perezida Kenyatta yigabije ububasha bw’abaturage. Mu mategeko ya Kenya umwanzuro w’urukiko nk’uyu watuma hashobora kubaho kweguza perezida, igihe yaba atakarijwe icyizere n’abagize inteko ishingamategeko.

Umushinga wa BBI uteganya impinduka zitandukanye mu miterere y’uburyo iki gihugu kiyoborwa harimo gushyiraho ibiro bya minisitiri w’intebe, gushyiraho uturere (constituencies) dushya 70, no guha imyanya abibagiranye byashoboraga gushyiraho imyanya mishya 300 y’abadepite.

SRC.: BBC

Related posts

Euro 2020: Ubutaliyani bwahaye isomo rya ruhago Turukiya mu mukino ufungura irushanwa.

N. FLAVIEN

Korali Abungeri ADEPR Kigasa ikomeje ivugabutumwa rihembura abihebye [Amafoto]

N. FLAVIEN

U Bubiligi bwikuye mu kimwaro bugenera ubutumwa bw’ihumure abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777