Umuyamabanga wa Guverinoma ya Kenya ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Alfred Mutua, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 24 Mata 2023 ari kumwe na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken i Washington DC, yavuze ko Ingabo za Kenya ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo zizahaguma ndetse ko zidateze kuhava, cyeretse intambara imaze igihe ihanganishije M23 na FARDC irangiye.
Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko Ingabo za Kenya zigomba kuguma muri bice byo mu Burasirazuba bwa DR Congo kugeza habayeho ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa ndetse ko ari yo nzira imwe rukumbi, izatuma intambara ihagarara ingabo za Kenya zikabona gusubira mu Gihugu cyazo.
Yagize ati: “Ingabo za Kenya ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo, ntiziteze kuhava cyeretse amakimbirane ahanganishije M23 n’Ubutegetsi bwa DR Congo arangiye kandi binyuze mu nzira y’ibiganiro kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma intambara irangira”.
Yakomeje avuga ako ashimira Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi ku bufatanye bakomeje kugaragaza no gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano muri ako gace, EACRF.
Bwana Alfred Mutua yongeye kwibutsa ko Ingabo za Kenya ziri mu burasirazuba bwa DR Congo nta gahunda zifite yo kurwanya M23 cyangwa se undi mutwe uwo ariwo wose, ahubwo ko zizakomeza guhagarara hagati y’impande zihanganye , hagamijwe guhoshya amakimbirane azihanganishije no kurinda umutekano w’abaturage kugirango hashakwe uko abahanganye bakwicara ku meza y’ibiganiro bakumvikana ku bibatanya.
Ni kenshi Kenya , yakunze kugaragaza ko ishyigikiye ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa nk’uburyo bwo kurangiza amakimbirane n’ubwo Leta ya DR Congo yo itabikozwa ahubwo igasaba EACRF zirimo n’iza Kenya kurwanya Umutwe wa M23 ngo kuko ari wo waba umuti urambye.
