Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Karongi: Umugore we yanze ko batera akabariro ahitamo kwiyambura ubuzima.

Tariki 06 Nyakanga 2025 nibwo umugabo wo mu mudugudu wa Cyimana, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba yanyweye umuti wica udukoko mu myaka uzwi nka “Tiyoda”, ibyaje kumuviramo urupfu kuko byarangiye aguye mu bitaro bikuru bya Kibuye.

Amakuru avuga ko ahagana mu ma saa Sita z’amanywa (12h00) ku matariki yavuzwe haruguru, umugore w’uyu mugabo yagiye kumugaburira asanga yikingiranye mu cyumba, ahamagara ubuyobozi bw’Umudugudu buhageze busanga hari kunuka tiyoda, bwica urugi busanga yamaze kunegekara ariko hakizamuka akuka gacye.

Ubuyobozi bwahise bushaka ingobyi ya kinyarwanda, abahetsi bamujyana ku kigo nderabuzima cya Rubengera, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bikuru bya Kibuye biherereye mu murenge wa Bwishyura ari naho yaje kugwa ahagana mu ma saa yine z’igitongo (10h00) ku munsi ukurikiyeho tariki 07 Nyakanga 2025.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko uru rugo rwari rusanzwe rubanye mu makimbirane, aho umugabo yashinjaga umugore kwanga ko batera akabariro (amabanga y’abashakanye), umugore nawe ariko agashinja umugabo kutita ku nshingano z’urugo, ibikekwa ko byaba ari intandaro y’uru rupfu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uru rugo kandi rwari rufite amakimbirane ashingiye ku gucana icyuma. Ati: “Bombi umwe yashinjaga mugenzi we kumuca inyuma.”

Gitifu Habimana yasabye abaturage kwirinda icyatuma biyambura ubuzima ko ahubwo ubonye ibibazo byamurenze yajya yegera ubuyobozi bukamugira inama aho gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima. Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu.

Related posts

Abakosoye ibizamimi bya Leta baravuga ko gutangaza amanota batarabahemba ari ukudaha agaciro umurimo bakoze.

N. FLAVIEN

Afurika y’Epfo yasabwe kuvana ingabo muri DR Congo, Minisitiri n’Umugaba w’Ingabo nabo bakegura ku mirimo.

N. FLAVIEN

“Buri wese muri Hamas ni umupfu kandi tugomba guhanagura iki kintu ku Isi”: Netanyahu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777