Mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye ibikoresho by’ubwubatsi, yaguyemo abantu babiri.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gacaca, Umudugudu wa Remera, ahagana saa kumi n’igice kuri uyu wa 25 Kanama 2022.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali ijyanye ibikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Karongi.
Umushoferi yageze muri uyu Mudugudu akata ikorosi rya mbere, agiye gukata irya kabiri imodoka igwa mu muferege, igice cy’imbere kirangirika, umushoferi na kigingi bari kumwe bahise bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yatangaje ko iyi mpanuka ikimara kuba abaturage na polisi bagerageje gutabara ariko biragorana kubera ko igice cy’imbere aba bantu bari barimo cyangiritse bikomeye.
Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibuye, biherereye rwagati mu Mujyi w’Akarere ka Karongi.

